Muhanga: Min Kanimba yanenze abikorera kudasenyera umugozi umwe
Mu muhango wo gusoza imurikagurisha ry’abikorera ku bufatanye n’akarere ka Muhanga wabaye kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda, Kanimba François, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yanenze ubufatanye buke bw’abikorera butuma iterambere ry’umujyi wa Muhanga rigenda biguru ntege.
Bimwe mubyo Min Kanimba yanenze bitihutishwa kubera imikoranire mibi hagati y’abikorera, inzego z’ubuyobozi n’abaturage harimo isoko rya Muhanga ritaruzura, ahagomba kubakwa inganda, amacumbi agezweho, n’umubare muto w’amahoteli.
Yashimye ariko igikorwa cyo gutegura imurikagurisha ryatumye abanyamahanga baryitabira ari nabyo abikorera bagombye kuvanamo amasomo buri gihe atuma umujyi urushaho kuba mwiza.
Mu ijambo rye ryamaze hafi iminota 40 Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda, Kanimba Francois yibukije abikorera ko ubufatanye hamwe n’abaturage ari ngombwa niba bashaka gutera imbere bo ubwabo ndetse n’Akarere muri rusange.
Min Kanimba yavuze ko n’ubwo umuvuduko w’Umujyi wa Muhanga ugenda urushaho kwiyongera usanga bishingiye ku bushake n’ubushobozi bw’abantu bake ku giti cyabo, ariko ko imbaraga bashora umuntu ku giti cye zidahagije kugira ngo umuvuduko umujyi wifuza kugeraho ugumeho, ahubwo ko bisaba ko abikorera bishyira hamwe bagahuza ingufu, aho kuba ba nyamwigendaho.
Yagize ati:’’Akarere ka Muhanga kari mu mijyi itandatu, yo mu gihugu yatoranyijwe igomba igomba gutunganywa ngo yunganire umujyi wa Kigali, ariko iyo ureba aho akarere kari kageze mu myaka ishize ubona kagenda gasubira inyuma bitewe no kudahuza imbaraga kwa bamwe mu bikorera.’’
Bamwe mu bacuruzi bakorera mu mujyi wa Muhanga bavuga ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo zituma badatera imbere cyane, zirimo inyungu zo hejuru amabanki abasabwa iyo batse inguzanyo, kanda bagahabwa inguzanyo z’igihe gito, bityo mu gihe bitagenze neza, ibyabo bitezwa cyamunara, ari nabyo bituma bacika intege,
Basaba Leta ko yabafasha igasaba amabanki kugabanya ubunini bw’inyungu basabwa bityo nabo bakunguka bagatera imbere.
Minisitiri Kanimba Francois yasabye abikorera gukora ingendoshuri mu tundi turere tumaze gutera imbere kugira ngo babashe kuhakura ubumenyi mu gikoresha inguzanyo bahabwa neza bikazabafasha kwiteza imbere ubwabo, bakanateza imbere akarere bakoreramo binyuze.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.