Digiqole ad

“Umuhanzi ni utekereza ku cyo agiye guhanga”- Danny Vumbi

Semivumbi Daniel niyo mazina ye yiswe n’ababyeyi, yamenyekanye cyane muri muzika ku izina rya Danny Vumbi ubwo yaririmbaga mu itsinda rya ‘The Brothers’ kimwe na bagenzi be aribo Ziggy 55 na Victor Fidele ubu witwa Koudou.

Danny Vumbi umwe mu bahanzi bazwiho kwandika indirimbo neza ndetse n'imivugo
Danny Vumbi umwe mu bahanzi bazwiho kwandika indirimbo neza ndetse n’imivugo

Ngo asanga kuba umuhanzi ari ugutekereza ku cyo ugiye guhanga niba gishobora kugira icyo gifasha rubanda bitari ugupfa kubyuka ngo wumve wajya muri studio kuririmba.

Ibi abitangaje nyuma y’aho mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo yise ‘Ni Danger’ ikomeje kugenda ivugwaho n’abantu batandukanye uburyo amagambo ayirimo yayatekereje kuba yayakoramo indirimbo.

Mu kiganiro na Umuseke, Danny Vumbi yatangaje uburyo yatekereje gukoramo iyo ndirimbo ikozwe mu magambo urubyiruko rw’ubu rukunze gukoresha kugeza ubu irimo kwibazwaho n’abantu benshi.

Yagize ati “Njya gukora iriya ndirimbo numvise binjemo gusa pe! Kuko rero nirirwana n’abayakoresha buri munsi numva nshobora kuyakoresha mu rwego rwo kwibutsa abantu ko gukoresha ururimi nabi bishobora kugira ingaruka!!”

Ubuhanzi yabutangiye mu mwaka wa 2002, Icyo gihe yahereye muri “KIE Music Band”. Mu mwaka wa 2004 nibwo yaje kugira igitekerezo cyo gushinga itsinda rya “The Brothers” afatanije na Gatsinzi Victor Fidele ubu witwa Koudou.

Mu mwaka wa 2006, Nshimiyimana Fikiri uzwi ku izina rya Ziggy 55 nibwo yinjiye muri iryo tsinda rya The Brothers bityo batangira gukora.

Danny Vumbi yaje kugera aho atangira gukora ku giti cye mu mwaka wa 2011. Akora indirimbo zirimo, Ibanga, Ni byiza na Burundu afatanyije na The Ben ndetse n’izindi.

Umva hano indirimbo ya Danny Vumbi yise ‘Ni Danger’.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=E3z17qCgxKc” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish