Digiqole ad

Umuhanda Ruhango-Gitwe ntukiri nyabagendwa kubera iyangirika ry'ikiraro

Nyuma y’umwaka iteme rya Nkubi ryo mu karere ka Ruhango ryangiritse, kuwa gatandatu ryongeye kwangirika maze risigira agace ka Gitwe ubwigunge, kugeza ubu uretse moto nta modoka ishobora kuritambukaho kuko ubuyobozi bwahisemo kurifunga. Ubuyobozi bwatangaje ko kuwa mbere riba ryatunganyijwe.

Ubwo ikiraro cyapfaga umwaka ushize wasangaga abashoferi bishakira inzira(Photo Archives Umuseke)
Ubwo ikiraro cyapfaga umwaka ushize wasangaga abashoferi bishakira inzira(Photo Archives Umuseke)

Iri teme ribarizwa mu murenge wa Bweramana aho riri mu muhanda uturuka Ruhango werekeza Gitwe, Buhanda, Karongi, Kaduha, Masizi n’ahandi, umwaka ushize nabwo ryaracitse maze rituma aka gace kagendwa n’abantu benshi kaba mu bwigunge.

Ubwo ryangirikaga mu mwaka ushize muri Kamena, wasangaga abagenzi n’abashoferi bishakira inzira, kugira ngo babashe gutambuka, aha ntawakwirengagiza ko muri aka gace habarizwa ibigo nderabuzima bitandukanye, aho abarwayi baba bajyanwa kwa muganga mu hifashishijwe imbangukiragutabara.

Kugeza ubu ingendo zakorwaga n’abantu bavuye I Kigali berekeza muri kano gace zajemo ikibazo aho zimwe muri sosiyete zitwara abantu nka ‘African tours Express’ zahagaritse ibikorwa byazo by’ubwikorezi muri ziiriya nzira.

Habimana Francois, umuturage ugenda muri kano gace yatangarije Umuseke ko bageze ku iteme bagasanga ryangiritse maze bagasubira inyuma bakanyura mu karere ka Nyanza urugendo rwabo rukaba rwikubye kabiri.

Yagize ati “Iki kibazo cy’imihanda yangiritse cyangiza igihe cyacu, kibangamiye abaturage rwose ku buryo bukabije, ku bwanjye ndasaba abayobozi kugira icyo bakora kuko iyi nzira ni yo yajyaga idufasha mu kazi kacu ka buri munsi.

Mbabazi Francois Xavier Umuyobozi w’akarere ka Ruhango yatangaje ko ababajwe no kwangirika kw’iki kiraro cya Nkubi, yabwiye Umuseke ko nubwo cyangiritse akarere ka Ruhango gafite gahunda yo gutunganya imihanda yo muri kano gace.

Iki kiraro imbaho zacyo zamaze gusaza zikenewe gusimbuzwa izindi.
Iki kiraro imbaho zacyo zamaze gusaza zikenewe gusimbuzwa izindi.

Uyu muyobozi w’Akarere akaba yijeje abaturage ko bitarenze kuri uyu wa mbere mu masaha ya nimugoroba iri teme rizaba ryamaze gukorwa bityo izi nzira zikongera kuba nyabagerwa.

Yagize ati “Iki kibazo twarakimenye kandi duhita dufata umwanzuro wo kwihutira kugikemura, kuwa mbere byanga byakunda iri teme rizaba ryamaze gukorwa mu masaha ya nimugoroba.”

Abaturage bo muri kano gace usanga akenshi bahora babaza ikibazo cy’imihanda itameze neza, nyamara ubuyobozi buhora bunyuzamo imashini zo kuyitunganya, ariko imvura ikayangiza ku buryo bukomeye, abaturage bakaba basaba Leta ko yashaka igisubizo gihamye cy’imihanda yo muri aka gace dore ko ari ahantu haganwa n’abantu benshi.

Photos/Damyxon

NTIHINYUZWA Jean Damascene.

7 Comments

  • Ibi biraro byo kwa Habyara birashaje, hagomba kubakwa ibindi

    • Ibikorwa remezo mu Rwanda nibike kugira umujyi ushashagirana nibyiza ariko muri make ntacyo bimariye abanyarwanda batawubamo.Dutegereje Ikibuga cyo mu Bugesera, dutegereje stade kuko nyuma y’imyaka irenga 20 turacyacungira kubikorwa bya leta ya Habyarimana ibyo si ukwihesha agaciro.

  • Ariko rero hakwiriye impinduka mu buyobozi bw’Akarere ka Ruhango!
    Hari ibibazo ubona muri kariya Karere ugasanga ko ikibura ngo bikemuke
    ari abayobozi bakerebutse kandi bagendana n’igihe.

  • Imodoka V8 iri muri vision 2020,ariko ikiraro ntabwo kiri muri Vision.Ikibazo nukumenya niba uwajyiyeyo atarabeshywe.

  • Bwa busumbane tuvuga mu Rwanda nimurebe.Murebe iyo modoka n’icyo kiraro.Iryo niryo terambere turata?

  • Thanks Damixon for Yr Updating News kbs nukuri kd ubuyobozi nibugire icyo bubikoraho peeeee

  • Jye ndashimira umunyamakuru wataye iyi nkuri kuko igamije gutabariza abaturajye! Ariko nanone natwe ntitugakabye gitanga comments zigaragaza ko ibintu byacitse! Ubu se iki kiraro mugihuza mute na Habyara,na stade na V8 nibindi abantu bandits? Gucika kwikiraro ni ibisanzwe ahubwo cyaba ikibazo mugihe kitasanwa kandi ubuyobozi nabwo buriya burabibona naho kuvuga ko abayobozi bagombye guhindurwa nkeka ko imvura cyangwa Ibiza byangije ikiraro cg ikindi gokorwa remezo abayobozi bagihita bahindurwa ngirango nabyo cyaba ikindi kibazo! Ruhango mukomeze imihigo

Comments are closed.

en_USEnglish