Digiqole ad

AIRTEL RWANDA ifite umuyobozi mushya ushinzwe kwamamaza ibikorwa

Kuri uyu wa Gatanu,  Airtel Rwanda  yatangaje ko ubu ifite umuyobozi mushya ushinzwe kwamamaza ibikorwa byayo(Marketing Director).

 Indrajeet Kumar Singh
Indrajeet Kumar Singh, umuyobozi mushya ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Airtel Rwanda

Uyu mugabo witwa Indrajeet Kumar Singh yayoboye ishami rya Airtel Kenya rishinzwe imari n’umutungo umwaka ushize. Yakoze kandi mu kigo Essar telecom Kenya limited  kiba  Nairobi.

Singh afite uburambe n’ubunararibonye bw’imyaka  12  mu gushaka amasoko no kwamamaza ibikorwa bya Bharti Airtel ishami ry’Ubuhinde,  Airtel Networks Kenya ndetse na  Essar telecom muri Kenya.

Afite Impamyabumenyi yo mu cyiciro  cya gatatu  cya Kaminuza mu bukungu n’icungamari (MBA) kandi amaze igihe kinini mu bijyanye n’ubucuruzi.

Igihe yatangaza ibi ku mugaragaro, ukuriye Airtel mu Rwanda Airtel mu Rwanda, Teddy Bhullar yagarutse ku cyizere bafitiye   Singh kubera ubumenyi n’uburambe afite mu bijyanye kwamamaza ibikorwa by’ibigo bikomeye nka Airtel, ashimangira ko ibi bizatuma ibikorwa bya Airtel bigera kuri benshi hirya no hino mu Rwanda.

Mr. Singh asimbuye Karanja Njoroge  wayoboye iri shami rya Airtel Rwanda guhera muri 2013. Mu gihe yamaze ayobora, Njoroge yashyize ingufu mu kumenyekanisha ibikorwa bya Airtel mu Banyarwanda cyane cyane mu cyiswe Airtel Zone.

Mu myaka mike Airtel imaze ikorera mu Rwanda imaze gufasha abanyarwanda kubona no gukoresha services zayo zitandunye , ibi bikaba byaratumye habaho impunduka mu buzima bwabo, haba mu bucuruzi ndetse n’itumanaho.

Gusa ariko ngo ibyiza kurushaho biri imbere na Airtel Rwanda.

UM– USEKE.RW

 

1 Comment

  • sinemeranya nabo bazana aba nyaziya bakaza guhagararira ibikorwa nkibyo mu muri africa ubwo muri africa habuze uwayihagararira?aho niho bahera badusuzugura. twagera iwabo tugakubitwa nkibwa,abayobozi ba africa ariko mwabaye mute?

Comments are closed.

en_USEnglish