Digiqole ad

Cameroon : 27 bari barafashwe na Boko Haram barekuwe

President wa Cameroon Paul Biya yavuze ko abantu 27 barimo Abashinwa 10 bari barashimuswe na Boko Haram yabarekuye. Mu barekuwe kandi ngo harimo n’umugore w’uwungirije Ministre w’intebe witwa Amadou Ali. President Paul Biya yabwiye BBC ko abafashwe barekuwe kandi bameze neza.

Akaoua
Akaoua Babiana umugore wa Vice PM wa Cameroon nawe yarekuwe na Boko Haram

Bari barafashwe muri Gicurasi na Nyakanga uyu mwaka bafatiwe hafi y’umupaka ugabanya Cameroon na Nigeria.

Ibihugu bya Cameroon, Nigeria , Chad na Niger byakoze umutwe w’ingabo umwe ugamije guhashya Boko Haram  iri gushaka gushinga Leta ya Kisilamu mu Majayruguru yaCameroon.

Abaturage benshi bo muri Nigeria baturanye na Cameroon bambutse umupaka bahunga ibikorwa by’urugomo bya  Boko Haram

Ntawamenya niba Leta ya Cameroon yatanze incungu kuri aba bantu barekuwe kuko nta muyobozi wigeze agira icyo abivugaho.

Boko haram mu mezi yashize yafashe abakobwa benshi bo muri Nigeria ibajyana ahantu hatazwi. Nubwo bamwe muri bo bayicitse abandi iracyabafite kandi ntawe uzi uko babayeho kugeza ubu.

Muri video yasohoye mu byumweru bibiri bishize, umukuru wa Boko Haram Abubakar Shekau yanyomoje amakuru yari yatanzwe n’igisirikare cya Nigeria ko cyamwivuganye, ashimangira ko akiriho kandi  ibikorwa bye bizakomeza.

Abakozi b'Abashinwa bari bwarafashwe muri Gicurasi nabo barekuwe
Abakozi b’Abashinwa bari bwarafashwe muri Gicurasi nabo barekuwe
Bishimiye kuba barekuwe ariko ubona ko bafite umunanoro mwinshi
Bishimiye kuba barekuwe ariko ubona ko bafite umunaniro mwinshi

UM– USEKE.RW

en_USEnglish