Kiliziya Gatulika ngo ntizigera ishyingira abatinganyi
Kardinari Francesco Coccopalmerio ushinzwe services z’amategeko muri Vatican ejo yavuze ko Kiliziya Gatulika itazemera na rimwe gusezeranya abatinganyi.
Ibi yabibwiye inteko y’abakaridinali iri kwigira hamwe ibibazo byo mu miryango muri rusange mu nama yitwa Synode ihuza abakaridinari muri mwaka.
Yagize ati “ Reka two kubica ku ruhande! Kuri twe ndetse no mu nyungu z’umuryango w’abantu, twemera ko ishyingiranwa riba hagati y’abashakanye batandukanyije ibitsina”
Uyu Mukaridinali yavuze ko Kiliziya Gatulika idaha akato abatinganyi ariko ko kubaha umugisha ikabasezeranya nk’abashakanye itabikora na rimwe kuko ngo bihabanye cyane n’ukwemera kwa gikristu igenderaho.
Umwaka ushize Papa Francis ubwo yari muri Brazil yabwiye abanyamakuru ko Kiliziya Gatulika itarwanya abatinganyi bashaka gukora ugushaka kw’Imana babivanye ku mutima.
Kuri ibi, Papa yangeyeho ko gushakana hagati y’abahuje ibitsina ari ishyano Kiriziya Gatulika idashobora guha umugisha ukomoka ku Mana.
Iyi nama y’Abakaridinali yitwa Synode mu gifransa iri kubera mu bwiru, yatangiye kuri uyu wa mbere, iri kwigirwamo ibijyanye n’ibibazo biba mu miryango harimo gutana kw’abashakanye, kuringaniza imbyaro no kwiga ku bijyanye n’ubutinganyi.
Iyi nama irategurira indi nini izaba umwaka utaha izitabirwa na Papa akazagezwaho imyanzuro izava muri iyi nama iri kubera i Vatican muri iki cyumweru.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Murakoze kuri iyi nkuru yanyu ivuga k’ubuzima bwa Kiriziya. Ariko nagira ngo mbasabe igihe mugiye kwandika inkuru ivuga kuri domaine runaka, byaba byiza mugiye mwegera n’abantu bayifitemo ubumenyi buhagije kugira ngo babunganire bityo ibyo mwanditse bigire ireme kandi bifashe nababakurikira kugira ubumenyi bwuzuye kubyo mubamwanditse. Inama iri kubera i Vatican n’inama ihuza abepiskopi baturutse ku isi yose; bitewe ni uko bose batabonekera rimwe, buri nama y’abepiskopi ( Cnférence episcopale) ihitamo umwepiskopi umwe cyangwa se urenze umwe, bahagararira abandi muri iyo nama: iyo nama yitwa sinode( synode). Iyo nama (sinode) iteganywa n’amategeko ya Kiriziya( cc:342- 348).
Sinode rero, itandukanye n’inama yaba kardinali ( cardinaux); abakardinali barayitabira kuko abenshi bayobora za diyosezi, ikindi bakaba bafitemo izindi nshingano wenda papa yabashinze, umwe muribo ashobora no kuyiyobora yahiswemo na Papa. Ariko inama yaba kardinali yitwa ” Consistoire”. Itandukanye na sinode. Iyo nama yaba kardinali iteganywa nayo n’amategeko ya Kiriziya (canon 353 §1, 2, 3,4). Iyo “Consistoire” nayo itumizwa na papa ikanayoborwa nawe, n’inama yitabirwa gusa naba kardinali. Mugihe sinodi ireba cyane abepiskopi, bo ku isi yose, yitabirwa n’abepiskopi ndetse nabakardinali, imyanzuro ya sinodi ishyikirizwa papa hanyuma iyo amaze kuyikorera ubugororangingo,( ashobora kuyigabanya, kuyihindura, kuyongera , etcc), arayitangaza kumugaragara mucyo bita ” Exhortation apostolique post synodale.
Iyi nama iri kubera I Vatican ni Sinodi idasanzwe y’abepiskopi na bakardinale ndetse n’abandi bantu batumiwe baturutse muyandi madini, yatangiye imirimo yayo ku itariki 5/10 ikazarangira kuri 19/10; igamije gutegura sinode isanzwe izaba umwaka utaha. Ikigamijwe niyi idasanzwe nugira ngo bageze kuri papa ubuhamya bwa bakristu bo ku isi yose kubibazo bitandukanye byababajijwe byerekeranye n’umuryango. Uyu munsi hari ibibazo byinshi bibangamiye Umuryango, Kiriziya rero nk’Umubyeyi ntabwo igomba kubirebera, igomba kubyigagaho kugira ngo imenye uko ifasha umuryango w’Imana yaragijwe.
Muri make nagira ga ngo ngaragaze itandukanyirizo riri hagati ya Sinode( inama y’abepiskopi bo ku isi yose) n’inama yabakaridinali yitwa “consistoire”. Izo nama zose ziteganywa n’amategeko ya Kiriziya kandi buri imwe ifite umumaro wayo wihariye mu miyoborere ya Kiriziya.
Murakoze.
Murakoze kudusobanurira burya abantu bazajye batinyuka kubaza ababifitemo ubumenyi buhagije maze inkuru ibe nta makemwa kandi igirire abantu bose akamaro aho kutubeshya tugafata ibitaribyo murakoze kumukosora Yezu akuzwe.
nubundi ntaho aduhishe bariga kubutinganyi se bayobewe kwaricyaha imbere yimana uhubwo bariga indinzira byanyuramo kubayemera ko atababangamira kandi ngwa arumushumba wabantu bosintama ze yesu yaravuze ati muhane muteshe ibyaha byubwoko bwajye ntagitangaza ariko
Comments are closed.