Abayobozi ba Rayon Sports ntibavuga rumwe mu guhagarika Ruhago Sport Promoters
Ngarambe Charles umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports ntavuga rumwe n’umuyobozi wa Rayonsport FC Theogene Ntampaka, ku kibazo cyo guhagarika umufatanya bikorwa w’iyi kipe Ruhago Sport Promoters uherutse kugirana amasezerano na Rayon Sports yo kubakorera amakarita y’abanyamaryango ngo bababonemo ibitunga ikipe iyi sosiyete yigenga nayo ibonemo inyungu impande zombi zumvikanyweho.
Ruhago Sport Promoters imaze amezi ane igiranye amasezerano n’Umuryango wa Rayon Sports yo kubakorera amakarita y’abakunzi bayo y’imyaka itanu. Izi karita zikaba zigira garanti (guarantie) y’umwaka umwe, kuri buri karita igurwa n’umunyamuryango ikipe ya Rayon Sports isigarana 60% naho Ruhago Sport Promoters igatwara 40%.
Mu nama y’inteko rusange y’umuryango wa Rayon Sports yabaye ku cyumweru gishize, mu kiganiro n’abanyamakuru inama irangiye, Ntampaka Theogene umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports yavuze ko ikipe ibaye ihagaritse amasezerano by’agateganyo na Ruhago Sport Promoters bagendeye kw’igenzura rya kozwe n’intumwa za Rayon Sports zakoreye muri Ruhago Sport Promoters.
Theogene Ntampaka avuga ko iri genzura ryabayeho bitewe n’uko hari bamwe mu banyamuryango b’ikipe ya Rayon Sports bavugaga ko bagura amakarita ntibayabone n’ibindi byinshi bashakaga kumenya nk’imikorere y’iyi sosiyete mu rwego rwo gukorera mu mucyo.
Iyo komisiyo yoherejwe yari igizwe n’abantu batatu uwitwa Claudine, Gakwaya Olivier na uzwi ku izina rya Rurarangiye usanzwe ari umunyamabanga mukuru w’ikipe.
Umwe muri aba bagize iyi komisiyo witwa Claudine muri iyi nama n’abanyamakuru yavuze ko bakoze igenzura (Audite) basanga hari ibibazo byinshi birimo kuba umufana yaraguraga ikarita hanyuma ugasanga urupapuro rw’inyemezabwishyu (recu) rutandukanye n’amafaranga yabitswe.
Ati “ ugasanga nk’umuntu yaguze ikarita ya 50 000Rwf ariko wajya muri kampani ugasanga recu ihari ni 1 000.”
Claudine avuga ko ikindi kibazo basanzemo ari uko umuntu yaguraga ikarita anafite recu ariko yajya ku kicaro agasanga ntabwo bamufite mu malist bafite, aha Claudine akavuga ko bishoboka ko hari abagiye bigana (pirater) izo nyemezabwishyu nubwo nta wubyemeza.
Theogene Ntampaka n’iyi komisiyo bavuze ko Ruhago Sport Promoters iba ihagaze by’agateganyo mu gihe igenzura rigikomeje, imyanzuro ya nyuma ku masezerano bafitanye ikazafatwa igenzura rirangiye .
Philemon Hagenimana umuyobozi Ruhago Sports Promoters we avuga ko bahuye n’ikibazo mw’itangira kuko ubwo bakoreshaga inyemezabwishyu bamwe mu banyamuryango ba Rayon Sports bari muri iki gikorwa nk’abakozi bakoze ‘pirates’ zazo bakajya bazigurisha ku giciro cyabo.
Ati “ubu buryo bwo gukoresha Carne za recu twabukoresheje iminsi 42 ariko tubonye icyo kibazo duhita tubihindura dukoresha uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe Mobile Money”
Philemon Hagenimana avuga ko ibyo guhagarika amasezerano bivugwa na Perezida w’ikipe ya Rayon Sports batigeze babona ibaruwa ibibasaba.
Ati “Twe twasinye amasezerano n’Umuryango wa Rayon Sports nta baruwa turabona iduhagarika ndetse twe nyuma yo kumva ibi bivugwa twahise tubaza mu buyobozi bukuru bw’Umuryango wa Rayon Sports tubwirwa ko bo ntabyo bazi n’amasezerano dufitanye agikomeje.”
Hagenimana avuga ko Ruhago Sport Promoters idashobora no kuboona uko inyereza amafaranga avuye kw’ikarita yaguzwe n’umunyamuryango wa Rayon Sports kuko atabikwa kuri konti y’iyi kampani.
Ati “ amafaranga acishwa kuri Mobile Money kandi nabo barabizi, MTN ikayohereza kuri konti ya Rayon Sports muri BK”
Aya mafaranga Hagenimana avuga ko ava kuri Konti ya Rayon Sports muri BK iyo gusa impande zombi; Umuryango wa Rayon Sports na Ruhago Sports Promoters basinye kuri sheki.
Hagenimana avuga ko mu mezi ane bamaze bakorana na Rayon Sports amafaranga yavuye mu bufatanye bwabo yakoreshejwe, biciye muri ubu buryo, na Rayon Sports nk’ikipe mu mikino ya CECAFA iherutse kubera mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’Umuryango wa Rayon Sports, utandukanye n’ubuyobozi bw’ikipe y’umupira w’amaguru, bwabwiye Umuseke ko butazi iki kibazo ndetse amasezerano bafitanye na Ruhago Sports Promoters atigeze ahinduka.
Charles Ngarambe, umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports ati “Amasezerano Ruhago Sports Promoters iyafitanye n’Umuryango wa Rayon Sports kandi agira uko asinywa n’uko aseswa kugeza ubu tuziko Ruhago Sport Promoters ikora nk’ibisanzwe.”
Avuga ko igenzurwa rivugwa koko ryakozwe ariko ariko ribyahagaritse amasezerano yumvikanyweho mbere.
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
12 Comments
ikigaragara ni uko hashobora kuba hari abashaka kunyerezua amafranga y’umuryango bityo bikaba ari ikintu gishobora gutuma n’uwashakaga gutanga imfashanyo abireka1 birababaje rero! abanyamategeko barakenewe ngo bashyire ibintu ku murongo
Ibi byo kwitana bamwana hagati y’impande 3 bishobora kuba hari icyo bihishe inyuma kitanditswe muri iyi nkuru. Ubundi se niba amasezerano ari hagati ya rwiyemezamirimo n’umuryango Rayon Sports, kuki uyu munyamakuru atabajije Theogene nka Perezida w’ikipe ukuntu abyivangamo? Uwo uhagarariye Ruhago Promoters nawe wemeza ko Abafana ba Rayon Sports bari muri iki gikorwa bakoze izindi mpapuro ku ruhande abifitiye ibimenyetso cyangwa ni amagambo? Niba ibibazo nawe yemera ko byari bihari byararangiye hakwiye kubaho ikiganiro kihariye n’itangazamakuru agasobanura ingamba zafashwe kugira ngo abantu bari kwitabira icyi gikorwa gikomeye badacika ibteg…
Ubu se barabona ibi byatuma harundi mufana wapfa kubigirira ikizere mugihe nabakuru muri rayon sport bari kwitana bammwana? ubundi igituma imishinga ya Gikundiro idacamo nuko hari byinshi biba bidaciye mumucyo nubwo dukunda ikipe yacu ariko ntamuntu numwe ugira amafaranga yo gutera inyoni niyo tyaba 100 mukoreibintu mumucyo kandi muduhe report buri kwezi.
Super easy. Uwasinye aya masezerano ni nawe ugomba kuyasesa. Abandi muvane sentiments zanyu aho. Gusa ntawe ukorera ikintu Rayon adashaka kwibamo aye, buriya ibyo Philemon avuga ukuri kwabyo ni guke cyane.
byose biraterwa na Manager udasobanutse !!!! amafranga yose yagombye kujya aca kuli account muli Bank , none receipt akaba aliyo umunyamuryango ajyana kwaka ikalita yamaze kwishyura muli BANK !!!
ABANYENYANZA NUBUTEKA MUTWE MUBUGABANYE NO KWIGIRA ABAYOBOZI MUTALIZE ,
Aka kantu ni ko! ubundi umuntu yakwishyuye akajyana recu na yo wenda bazarebe uburyo yagira umwemerere (authenticity). Biruta guha amafaranga umuntu utanazi, ni nko guha umushonji agahiye
Birababaje ariko kd hakwiye umwanzuro ugaragara dore nkanjye ubu mfite recu ya 5000 naguze ubwo Rayonsport yakinaga na AS kigali in Nyamirambo muri 1/8 muri Peace Cup ariko kugeza na n’ubu nasabye Cartre narahebye mbega naranabyihoreye. Ubwo bazakomeza kwiba abantu gutyo bizahereze hehe?
None se Umuryango wa Rayonsport ugira abafana cyangwaaaaaa Rayonsport Football Club niyo igira abafana? Ngarambe ibyo ntabikangishe abafana ni ab’Ikipe we twe ntacyo atubwiye . Twirirwa se tuvuga Ntampaka cyangwa Abudara ajya yumva se tuvuga Ngarambe. Hari Radiyo se ijya imuhamagara imwaka interview?
ndagusetse amaradiyo se na interview zihuriyehe na managment namwe mwayahaye agaciro amaradiyo da….ubu ni ukuvuga ko abatagera ku maradiyo nta gaciro…abafite agaciro ni Kadenesi….coach kiziguro….rutikanga etc
Rayon ni ikipe ya rubanda nyamwinshi kugirana amasezerano n’abantu badafite ubunyangamugayo ni umwanya wo kwiteza imbere bivuye mubafana.abayobozi bireba bakwiye kubyitaho kurwego rwo hejuru kuko biduca intege tukabura icyo tubikoraho. jye naguze ikarita k;umukino wa 1/2 mugikombe cy’amahoro i Nyamirambo nanubu sindayibona uwo twayiguze yari yambwiye ko muminsi itatu azaba yayimpaye twongeye guhurira nyabugogo bari muri icyo gikorwa ndamwibutsa mwereka recu ambwirako mugitondo kumunsi ukurikira aribumpamagare. nanubu ntarampamagara hashize nk’amezi 2 nanubu ntarampamagara. ubwo ni abafana batagize icyo bamariye ikipe cg ducibwa intege?
Pole sana! Nyamara koko abayobozi bakwiye kuzajya babanza kwiga neza ibikorwa bajyanyemo abafana. Ni kenshi baciwe intege. N’ubu ndibaza ukuntu batari bahagurukira iki kibazo n’igihe nacyumviye kandi gifite ingaruka mbi nyinshi kuri benshi. Njyewe sinteze no kuyigura kugeza igihe nzabonera organisation. Ikimbabaje ni izina Rayon rihora riseba!
@ Mirabyo Flash
Gutukana no gusebanya ni umuco mubi. Ubwo se Abanyenyanza bahindutse abatekamutwe n’abantu batize gute? Rayon Sports ni ikipe y’i Nyanza ariko abakunzi ndetse n’abayobozi bayo bakomoka kandi batuye mu gihugu cyose! Respect please.
Comments are closed.