Koreya: Haribazwa aho Kim Jong-Un yaba aherereye
Umuyobozi w’igihugu cya Koreya ya ruguru Kim Jong un agiye kumara ukwezi n’igice ntawe uzi uko abayeho kuko atagikunda kugaragara mu ruhame.
Hari bamwe bavuga ko yaba yarazahajwe n’umubyibuho ukabije ndetse na Kanseri y’amabya ariko ikinyamakuru Daily nation dukesha iyi nkuru ivuga ko Kim ngo yaba yarafungiraniwe iwe n’abakuru b’ingabo ze.
Umwarimu muri Kaminuza wigisha amateka na Politike bya Koreya ya ruguru Remco Breuker yemeza uyu mugabo yafunzwe n’ingabo ze zitashimishijwe n’uburyo yitwaye mu bihe byashize ubwo yicishaga Sewabo amujugunyiye imbwa.
Kim Jong Un ubu ufite imyaka 31 aheruka kugaragara mu ruhame igihe habaga igitaramo cyabereye mu murwa mukuru ku italiki ya 03, Nzeri 2014 cyabereye Piongyang mu Murwa mukuru.
Hari abavuga ko ubu afite umubyibuho ukabije watewe n’uko akunda gukina umukino witwa Cheese usaba ko umuntu awukina yicaye hamwe. Ibi rero ngo byatumye uyu mugabo ukunda inzoga abyibuha cyane.
Muri Nyakanga uyu mwaka, Kim Un yibutse urupfu rwa Sekuru witwaga Kim Ill-Sung washinze Koreya ya ruguru.
Prof Breuker yabwiye ABC ko bigoye kumenya neza aho uyu mugabo aherereye, ngo bikaba bishoboka ko yaba arwariye iwe cyangwa se afungiwe yo.
Ngo ntibyaba ari ubwa mbere umukuru wa Koreya ya Ruguru amara igihe ataboneka mu bantu kuko muri 1990 Kim Ill Sung nawe byamubayeho,ariko abahanga bavuga ko ubu buba ari uburyo aba bategetsi bakoresha ngo bongere bisuganye barebe uko bazakomeza ubuyobozi bw’igihugu buba bugeze mu bihe bigoye.
Abasesengura bavuga ko Kim Un ashobora kuba ari mu mwiherero hamwe n’abayobozi bakuru ngo barebe niba batasubukura imibanire myiza na Koreya y’epfo.
Twibuke mu mpera z’icyumweru cyashize, abayobozi bakuru ba Koreya zombi bahuruye muri Koreya y’epfo bakemeranya ko byaba byiza basubukuye ibiganiro by’amahoro n’ubwumvikane.
Ibitangazamakuru byo mu burengerazuba bw’Isi( USA n’Uburayi) bivuga ko Koreya ya ruguru yashegeshwe n’ibihano by’ubukungu imazemo igihe kirekire, ibi bikaba ari imwe mu mpamvu zishoboka zituma abategetsi ba Koreya ya ruguru bashaka kongera kwireherezaho amahanga babinyujije kuri Koreya y’epfo, inshuti magara ya USA.
UM– USEKE.RW
2 Comments
bazamukorere ibyo yakoreye sekuru
Aririwe ntaraye. Izo ngore/ngabo zizamushora ntizizamukura
Comments are closed.