Digiqole ad

Ibyo IMF yabonye ku bukungu bw’u Rwanda

Itsinda ry’inzobere mu bukungu ryoherejwe n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari, An International Monetary Fund (IMF) riyobowe na Paulo Drummond ryari mu Rwanda guhera ku italiki ya 22 Nzeri kugeza 7 Ukwakira rigamije gusuzuma ishyirwa  mu bikorwa ry’ingingo ya 5 yo muri uyu mwaka irebana  n’imikoreshereze y’imari n’izamuka ry’ubukungu mu cyiswe Policy Support Instrument ya mbere(PSI 1) ryasohoye ibyo ryabonye ku bukungu bw’u Rwanda mbere y’uko uyu mwaka urangira.

IMF isanga ubukungu bw'u Rwanda bwifashe neza muri rusange
IMF isanga ubukungu bw’u Rwanda bwifashe neza muri rusange

IMF yasanze ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutse mu gihembwe cya mbere y’ingengo y’imari mu rugero rushimishije n’ubwo bwagize ibibazo bitandukanye.

Ubukungu bwazamutseho 6.8 ku ijana, bishingiye ku izanzamuka ry’umusaruro uturuka ku buhinzi ryatewe n’ikirere cyagenze neza muri rusange.

Inzego z’ubwubatsi bw’amazu akodeshwa no gutanga za services nazo zongereye izamuka ry’ubukungu.

Ibiciro byaragabanyutse biturutse ku musaruro ukomoka ku buhinzi ndetse no ku igabanyuka ry’ibitumizwa hanze, ubundi byazaga bihenze bigatuma abacuruzi bazamura ibiciro ku masoko.

IMF yasanze ibintu by’ingenzi bikubiye mu ngengo y’imari ya 2014-2015 bizagererwaho. Muri byo harimo ko abasora bazasora neza bigatuma umusaruro uzaturuka mu misoro n’amahoro wiyongera.

Ikindi kitezwe kugerwaho ni uko umusaruro  w’umuturage ku mwaka uziyongera(GDP) bigatuma abasha kugura ibintu by’ibanze kandi akabasha kuzigama no kwaka inguzanyo ku ma banki.

Aba bahanga basanze inkunga zitangwa n’amahanga zariyongereye ariko ko niyo zahagarikwa zitazagira ingaruka nyinshi ku bukungu bw’u Rwanda kuko ngo ziri ku kigero cya 1 ku ijana ugeraranyije n’aho andi mafaranga yo muri iyi ngengo y’imari azaturuka.

IMF yishimiye ko abafata ibyemezo ku bukungu bw’u Rwanda bahisemo ko bakora ingengo y’imari bashingiye ku bukungu kamere u  Rwanda rufite(available resources).

Politike z’imisoro zose basanze ziri mu murongo IMF yashyizeho muri PSI harimo n’ivugurura rigamije kuzahura ubukungu(Structural Adjustments Programs).

IMF yishimiye ko ifaranga ry’u Rwanda rizakomeza guhagarara neza ntirite agaciro cyane kandi n’amadovize agakomeza kwinjira ku kigero gishimishije.

Izi mpuguke zaganiriye na Leta y’u Rwanda ku cyakorwa kugira ngo ubukungu bw’u Rwanda burusheho kuzamuka binyuze ku kubaka inzego z’abikorera ku giti cyabo b’imbere mu gihugu, bityo inkunga z’amahanga zikagabanyuka buhoro buhoro kugeza zihagaze burundu.

Basanze imwe mu ngamba zirambye ari uko ibisabwa abashoramari byarushaho kugabanywa bityo bigakurura benshi bifuza gushora imari ariko bakabuzwa n’uko imisoro iri hejuru.

IMF yashimye gahunda ya Leta yo kongera ibikorwa remezo no kunoza imtangire ya services zo gutwara ibintu n’abantu no gutanga ingufu n’amazi.

Iri tsinda ryaganiriye na Ministre w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete hamwe n’Umukuru wa Bank nkuru y’igihugu John Rwangombwa.

Baganiriye kandi n’abandi bagize inzego z’ubukungu barimo abagize urugaga rw’abikorera ku giti cyabo ndetse n’abagize sosiyeti sivile.

Izi mpuguke zizasuzumira hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’igice cya kabiri cyiswe PS 2, iri suzumwa zizakorwa muri Ukuboza uyu mwaka

Ukuriye itsinda rya IMF ryasuye u Rwanda Paulo
Ukuriye itsinda rya IMF ryasuye u Rwanda Paulo Drummond aganira na Ministre Amb Gatete Claver

Minafn.com

UM– USEKE.RW

 

1 Comment

  • bira kabije

Comments are closed.

en_USEnglish