Itsinda CNIRBS ryo mu Budage mu gitaramo cy’ubuntu i Kigali
Abahanzi mu njyana ya Jazz bakomoka mu Budage bibumbiye mu itsinda rya CNIRBS, bazakorera igitaramo mu Mujyi wa Kigali ku Cyumweru tariki 12 Ukwakira 2014 muri Serena Hotel, aho kwinjira bizaba ari ubuntu.
Iri tsinda rigizwe n’abahanzi batatu ryashingiwe mu Budage ahitwa i Hamburg. Bafite indirimbo nyinshi, bakaba baheruka gushyira hanze album bise ‘Hey Kollege’ yumvikanamo injyana nyafurika no mu birwa bya pasifika n’uruvange rw’ibicurangisho bya kizungu.
Buri wese ugize CNIRBS afite umwihariko we mu buhanzi. Matthäus Winnitzki akunda gucuranga keyboard akanandika indirimbo. Uwitwa Stephan Meinberg akunze kwibanda mu gucuranga famfare n’imyirongi naho Konrad Ulrich ni umuhanga mu gucuranga ingoma.
Aba bahanzi bose bakora umuziki baranawize. Matthäus Winnitzki wavutse mu myaka ya 1970 muri Polonye, yigiye umuziki i Hamburg mu Budage. Anafite irindi tsinda rya muzika ryitwa Sonora 51 ayobora.
Konrad Ullrich we yatangiye kuvuza ingoma afite imyaka 10 y’amavuko akaba yaraje no kujya kwiga muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kimwe na mugenzi we Stephan Meinberg nawe w’intyoza mu njyana ya Jazz.
CNIRBS iragera i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2014 iturutse muri Afurika y’Epho aho yakoreye igitaramo nyuma ya Madagascar na Mozambike.
Bazava i Kigali berekeza i Kampala muri Uganda. Naho ku itariki ya 15 na 18 Ukwakira 2014 berekeze i Nairobi muri Kenya na Addis Ababa muri Ethipia kuwa 21 Ukwakira 2014.
Igitaramo CNIRBS izakorera mu Rwanda, kizaba ku Cyumweru tariki 12 Ukwakira 2014 guhera saa moya z’umugoroba muri Serena Hotel. Kwinjira ni ubuntu. Abagize CNIRBS bari mu bitaramo bizenguruka Afurika babifashijwe n’Ikigo ndangamuco cy’Abadage, Goethe-Institut.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW