Muhanga: Abagore batangiye gushinga inganda nto
Ibi byavuzwe n’abagore b’i Muhanga bitabiriye itangizwa ry’imurikagurisha ngarukamwaka ryateguwe n’urugaga rw’abikorera ryatangijwe kuri uyu wa mbere.
Abagore b’i Muhanga bashimiye inkunga y’ubumenyi mu gutegura no gutangiza imishinga bahawe n’Umuryango mpuzamahanga witwa Women for Women ufatanyije n’akarere ka Muhanga .
Bishimira ko ubu bageze ku rwego rwo kwiyubakira inganda zabo kandi baratangiriye ku gishoro gito..
Karubera Belina, atuye mu kagali ka Gasave, umurenge wa Rugendabali mu karere ka Muhanga, yavuze ko yari mu baturage babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, icyo gihe ngo yafashwaga na Leta nk’umwe mu bakene.
Uyu mugore avuga kuva aho uyu umuryango wita ku bagore uhuguriye abagore bari mu cyiciro cyo hasi nkawe, wabateye inkunga y’amafaranga atageze ku bihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda ari nayo yahereyeho ayashora mu mirimo y’ubuhinzi bwamufashije gutangiza uruganda rutunganya ibikomoka ku inanasi ku buryo asigaye agemura imitobe mu duce dutandukanye two mu gihugu.
Yagize ati:’’ Ubusanzwe naritinyaga, kuko numvaga umugore w’umupfakazi nk’uko meze kandi ufite ubumuga nta murimo yakora watuma abasha gutera imbere. Amasomo navanye mu mahugurwa ya Women for Women niyo yatumye ntinyuka mbasha gusaba inguzanyo muri ‘Duterimbere’ ya miliyoni 15 nshinga uruganda ruto.’’
Muhizi Claude, umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa mu muryango mpuzamahanga wita ku bagore( Women For Women) avuga ko bahisemo abagore bafite ubushobozi buke, barabahugura mu gihe cy’amazi 12, bakongeraho umushahara wa buri kwezi, nyuma baza kubahuza n’ibigo by’imari nta ngwate basabwe, bituma abenshi muri bo batangira kwihangira imirimo ari nabo bari gutanga ubuhamya muri iri murikagurisha.
Rusaro Anastasie umuhuzabikorwa muri iri murikagurisha, yavuze ko gutegura imurikagurisha bifasha abagore by’umwihariko batari batinyuka kuba ba Rwiyemezamirimo gutinyuka bakihangira imirimo ndetse n’abandi bantu muri rusange.
Ibi abishingira ku mubare w’abaryitabira wiyongerye bityo ibyo aba bagore bagezeho bikabonwa na benshi nabo bakagera ikirenge mu cyabo bagahanga imirimo mishya.
Uyu muryango mpuzamahanga ( Women for Women) mu Rwanda watangiye mu mwaka w’1997 kugeza ubu umaze gufasha abagore ibihumbi 66 mu mishinga itandukanye iri kumurikwa muri iri murikagurisha rizabera muri Muhanga mu gihe cy’ iminsi 10.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.