Agences zasabwe kutazatwara abanyeshuri batambaye impuzankano
Kuri uyu wa 06 Ukwakira, mu nama yo yo gusuzumira hamwe gahunda yo gucyura abanyeshuri bajya mu biruhuko by’igihembwe gisoza umwaka w’amashuri wa 2014; umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye Olivier Rwamukwaya yasabye ama “Agences” atwara abagenzi kutazaha amatike cyangwa gutwara abanyeshuri batashye mbere cyangwa nyuma y’igihe cyagenwe.
Ni inama yabimburiwe no konononsora itangazo rya gahunda y’amatariki abanyeshuri bazatahiraho, amatariki yishimiwe na polisi y’u Rwanda kuko iminsi yo gutaha kw’abanyeshuri yavuye kuri ibiri ikaba itatu ndetse ntihazemo umunsi wa weekend ngo byagoranaga kubikurikirana.
Gutaha mbere cyangwa nyuma y’igihe kiba cyaragenwe na Minisiteri, kutambara umwenda w’ishuri, abanyeshuri bataha bakagira ahandi bahitira; ni bimwe mu byagarutsweho ko bitubahirizwa.
Bimwe muri ibi bibazo bigirwamo uruhare n’ibigo by’amashuri byitwaje imyemerere yabyo nko gucyura abanyeshuri no gutangiza amasomo mbere y’igihe nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga wa Leta w’Amashuri abanza n’ayisumbuye Rwamukwaya Olivier anasaba ama “Agences” kutazemera gutwara abanyeshuri batashye mbere y’iminsi itatu yari imaze kumvikanwaho.
“ ku kibazo cya bimwe mu bigo by’amashuri byohereza abana mbere cyangwa nyuma y’igihe cyagenwe, nka MINEDUC dufatanyije na REB tugiye kubihagurukira, ariko na none nka agencies zisanzwe zigira uruhare mu gutwara aba bana, turabasaba kutazagira umunyeshuri muha tike kuko bituma hari ababura uko bataha kuri uwo munsi kandi warabagenewe” – Rwamukwaya
Ibi kandi byaje kwemerwa n’abaje bahagarariye aya ma “Agences” aho bavuze ko iki cyifuzo bazacyubahiriza kugira ngo abandi bagomba gutaha kuri uwo munsi badahura n’ibibazo byo kubura imodoka.
Rwamukwaya yakomeje avuga ko ibi ubundi byagakwiye gukosorwa n’ibi bigo bikora aya makosa aho yanabisabye kubahiriza gahunda ziba zagenwe na Minisiteri cyangwa bikabisaba mu gihe byaba bifite impamvu yo gusezerera abana no gutangiza amasomo mbere y’igihe cyagenwe.
Ama “ Agences” atwara abantu yasabwe kuzafasha MINEDUC kugenzura ko abanyeshuri bataha bambaye umwenda w’ishuri byubahirizwa aho Rwamukwaya yasabye abayobozi bazo kuzakangurira abakata amatike kutazagira umunyeshuri bayiha atambaye uyu mwenda.
Ati “ bava ku mashuri yabo bambaye uniform ariko bagera muri gare bagahindura, ni byiza ko ukata tike ayimukatira ari uko yambaye uniform bityo na ya masaha twabageneye akubahirizwa kuko bizanoroha kubatandukanya n’abandi bantu basanzwe”.
Polisi y’u Rwanda isanzwe ikurikirana igikorwa cyo kunoza kujya no kuva ku mashuri kw’abanyeshuri yijeje ko MINEDUC ko muri iyi minsi itatu abanyeshuri bazatahamo izakurikirana imikorere yabo kugira ngo hatazagira umwana ugira ikibazo nk’uko byatangajwe na CIP Emmanuel Kabanda umuvugizi wa Polisi ishami ry’umutekano wo mu muhanda.
Kabanda ati “mu bihe by’itangira ry’amashuri n’itaha ry’abanyeshuri dusanzwe twohereza amatsinda y’abapolisi muri gare cyane cyane Nyabugogo, ubu nabwo tuzabaha amabwiriza yihariye kugira ngo iki gikorwa kizarusheho kugenda neza”.
Uko gahunda yo gutaha kw’Abanyeshuri iteye
Kuwa 22 Ukwakira
Intara y’Amajyepfo, Hazataha abanyeshuri biga mu turere twa Ruhango, Huye na Muhanga;
Intara y’Uburengerazuba, hazataha abo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke;
Umujyi wa Kigali, hazataha abanyeshuri bo mu turere twa Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo.
Kuwa 23 Ukwakira
Intara y’Amajyepfo: Nyanza, Kamonyi, Nyaruguru na Nyamagabe;
Intara y’Uburengerazuba: Karongi, Nororero, Rubavu na Nyabihu.
Kuwa 24 Ukwakira
Hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri yo mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburasirazuba.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
6 Comments
Ibi bintu ntibisobanutse.Polisi izafasha gucyura abantu mu mutekano gute? Ibintu byo babitesheje cyamunara.Nta kigo cya leta gihari abatwara abantu nabantu bikorera ku giti cyabo bagomba gusora imisoro kandi bagomba no gutunga ingo zabo.Ibi harimo.Igitekerezo nicyo ariko leta yagombye kumenyako ivanaho ONATRACOM yarizi icyo ikora.
hahah Rwanda we ibyawe biraskeje.buri wese ugezemo ni ugukoramo yotoreramo
Just business…..
abarangiza tronc commun n’wagatandatu ibyabo biteguye bite ko batazakorera rimwe nabasanzwe muyandi mashuri?
Ni byiza Olivier ni umuntu wumugabo cyane nzi ko ibyo bamushinze azabishobora kuko asanzwe afite nindangagaciro za gikristo nizabanyarwanda biyubaha.Nkunda ko abivuga bivuye ku mutima
kuko gusubira kwihuri cg kujyayo uvuye muri vacance agomba kugenda yambaye uniforms uwo mushoferi uzamutwara nukuvuga ngo nawe azaba ashyigikiye ayo makosa uwo mwana nawe yakoze bivuze ngo nawe afashwe yakagombye guhanwa nuwo mwana ahubwo we kuo ari mukuru ahanwa kurusha uwo mwana
Comments are closed.