Pte Munyambabazi warashe akica abantu 5 yakatiwe gufungwa burundu
Kuri uyu wa mbere tariki 06 Ukwakira, Urukiko rwatangiye rusoma umwirondoro w’uregwa, rufata umwanya wo gusoma ingingo z’amategeko rwashingiyeho rufata umwanzuro wo gufungwa burundu kuri Prite Munyambabazi Theogene wishe arashe abantu batanu mu nzu y’imyidagaduro mu mujyi wa Byumba mu karere ka Gicumbi.
Maj Charles Madudu wari ukuriye iburanisha asoma uru rubanza yavuze ko bakurikiranye bagasanga Pte Munyamabazi yarashe amasasu 28 agamije kwica.
Avuga ko kwica bigambiriwe mu mategeko y’u Rwanda bihanishwa igifungo cya burundu ari nacyo cyakatiwe uyu musirikare wabikoze ndetse no kumwambura impeta ze za gisirikare.
Umuryango wa Flavia Kayitesi, umukobwa waguye muri ubu bwicanyi bivugwa ko ari we barwaniraga, urukiko rwategetse ko uhabwa indishyi za miliyoni 7,5 nyuma y’uko ubunganira mu mategeko yari yasabye indishyi ya miliyoni 200.
Abahagarariye uyu muryango bavuze ko ubutabera bwakoze akazi kabwo neza, ariko bavuga ko bafite imbogamizi ku buryo bazishyurwa indishyi n’umuryango w’uyu musirikare uzaba ufunze.
Izi ndishyi zagiye zitangwa babaze abavandimwe (bavukana) n’ababyeyi (b’umubiri) bahari kuri buri umwe muri batanu bishwe n’amasasu ya Pte Munyambabazi, wanakomerekeje abandi bantu 11 urukiko ngo ruzakomeza kureba iby’indishyi iyi miryango yasabye.
Pte Munyambabazi usa n’utatunguwe n’umwanzuro w’Urukiko rwamukatiye gufungwa burundu ntabwo yahise ajurira, yafashe ikaramu asinya ku myanzuro y’urukiko baramujyana.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi
9 Comments
wihangane imana izagukuramo turacyagukeneye
Ihirwe we…Uyu munsi ni bo, ejo yaba wowe..hm
mumukeneyeho iki uwo mwicanyi nahame yumve uburoko urwishigishiye ararusoma.
komeramwa ibyago bigwira abagabo abagore bigaramiye ntakundi ihangane yesu arakuzi tuuu
habe no kugabanyirizwa kweli igihano kdi yari amahe yacu ooooohh pole sha uzasabe. Imana imbabazi izakubabarira ntakabuza gusa upfa kwitwara neza .
Ingabo z,Urwanada muri beza ariko ntimuzi gucunga imijinya yanyu kdi mu gicivil tugendera kubwumvikane ntago tugengwa n,amategeko.Mujye mutereta neza mudategeka ubundi mugabanye umujinya mwe gusebya igihugu.
@Umusomyi:Wavuze ibyo uzi muntu wanjye ? Niba batari bazi gucunga umujinya bakagira nk’uwo abo wita mbwebwe abacivils mugira hajya haraswa abantu buri munsi. Ko murwana buri munsi mu tubari se ?
ubwo se muramugirira impuhwe z’iki ko kwica ari ukwica !
ndatekereza ko ibi ahanini ni ibintu byumuntu kugiti cye uyu musirikari yafashwe ni umujinya ananirwa uruwufata ubundi akoresha bimwe mubikoresho yahawe yo gucunga umutekano abikoresha yica abantu , kandi ntamukuru wabimuyoboyemo, ibi rero agomba kubihanirwa byintangarugero bikabera nabandi basigaye ko hatakagize uwonger kuvutsa umuntu ubuzima, ubuzima bw’umuntu ni ntavongerwa
Comments are closed.