Italy: President Kagame arageza ijambo ku nteko y'intiti muri Siyansi
Kuyi uyu wa mbere President Paul Kagame aritabira kandi ageze ijambo ku ntiti mu butabire n’ubugenge ziri mu nama iri bubere ahitwa Trieste mu Kigo cyiswe the Abdus Salam International Centre for Theoretical Physics (ICTP. Iki gikorwa kiri mu rwego rwo kwizihiza ibikorwa bitandukanye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 iki kigo kimaze gishinzwe.
Ahitwa Trieste mu Butaliyani aho iyi nama izamara iminsi ine, hazahurira abantu barenga 250 bazaganira ko ngingo zitandukanye zerekana intambwe iki kigo cyagezeho mu gihe k’imyaka 50 ishize mu rwego rwa gihanga.
Bamwe mu bantu bazitabira iyi nama harimo igikomangoma cyo muri Jordan, El Hassan bin Talal, abahanga batwaye igihembo cyitirirwe Nobel mu bugenge aribo David Gross na Carlo Rubbia ndetse n’Umukuru w’Ikigo cya Pakistan gikora ingufu za kirimbuzi cyitwa the Pakistan Atomic Energy Commission, ariwe Ansar Parvez.
Iki kigo cyashinzwe muri 1964, gishingwa na Abdus Salam wahawe igihembo cya Nobel mu bugenge(nuclear physics). Zimwe mu nshingano zacyo harimo kongerera abashakashatsi mu butabire n’ubugenge bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi ubumenyi kugira ngo bateze imbere akazi kabo.
Iki kigo kirateganya gufungura ishami ryacyo mu Rwanda nk’uko itangazo cyasohoye ribitangaza. Iri shami rizaba ryitwa East African regional Centre of Excellence.
Iri shami rizatanga ubumenyi, ribe ihuriro ry’abashakashatsi bo mu karere bashaka kongera ubumenyi bwabo mu mibare, ubugenge ndetse n’ubutabire .
The New Times
UM– USEKE.RW
5 Comments
Twizeyeko kiliziya izamufasha guhura nabamwe mubatavuga rumwe nawe.
@Rindiro:Ariko se nk’ubu ibi uba ubikuye he Rindiro ? Kiriziya ije gute muri comment yawe ? Ko ikijyanye Kagame cyasobanuwe muri iyi nyandiko”guhura na bamwe mu batavuga rumwe nawe” nk’uko ubyita ubikuye hehe byo ?
Gutinda kubikora biba byongera ingaruka mbi u Rwanda rushobora kuzahura nazo mubihe biri imbere.
umusaza wacu amaze kuba ubukombe rwose , isi yose isigaye imugisha inama, ibi nibikwireka akamaro ko kwiremamo kwigira kandi ukumvako wabishobora nibyo biranga president wacu
Proud of our President Kagame
Comments are closed.