Abanyarwanda baba muri Koreya y’Epfo berekanye indangagaciro zabo
Tari ya 2 Ukwakira muri Kaminuza ya mbere mu by’ikoranabungana yo muri Koreya y’Epfo yitwa KAIST (Korea Advanced Institute of Science and Techology) habereye umunsi wahariwe u Rwanda witabiriwe n’abantu biga cyangwa bakora muri iyi Kaminuza. Muri ibi birori, Abanyarwanda beretse abari aho ko nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi, ubu u Rwanda rwiyubatse mu nzego zitandukanye harimo imiyoberere myiza, ubukungu, imibereho myiza, amahoro n’umutekano.
Iyi Kaminuza izwi nka Kaminuza ya mbere muri iki gihugu ifite umwihariko wo kwigisha ubumenyi n’ikoranabuhanga ikaba imaze imyaka isaga 40 kuko yashinzwe mu mwaka wa 1971.
Ku itariki ya 2 Ukwakira rero muri iyi Kaminuza hakaba harabaye umugoroba wagenewe u Rwanda ku buryo bw’umwihariko.
Iki ni igikorwa ngarukamwaka gitegurwa n’Ihuriro ry’abanyamahanga biga muri Kaminuza aho buri mwaka itsinda ry’ibihugu rigenda rigenerwa iminsi yo gusangiza abayobozi, abakozi , abarimu n’abanyeshuri imiterere y’ibihugu byabo n’umwihariko wa buri gihugu. Ni muri urwo rwego u Rwanda rwagejeje ku mahanga umwihariko w’u Rwanda .
Mu bikorwa byakozwe kuri uwo munsi harimo kwerekana mu ncamake amateka y’u Rwanda, aya kera n’aya vuba aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze uyu munsi rwiyubaka mu ngeri zitandukanye zirimo umuco, politiki, ubukungu, imibereho n’imibanire y’abanyarwanda.
Ageza ijambo ku bari bitabiriye uwo munsi mu izina ry’Abanyarwanda baba muri Korea, Bwana Abdel Aziz K. Mwiseneza waje aturutse muri Kaminuza Nkuru ya Seoul ( Seoul National University), yashimiye ubuyobozi bwa Kaminuza ya KAIST ndetse n’ihuriro ry’abanyamahanga baba muri iyo kaminuza ku gikorwa kitagereranywa mu kugenera u Rwanda umunsi nk’uyu wafashije benshi kurushaho gusobanukirwa n’u Rwanda aho rwavuye n’aho rugeze.
Yagize ati “Urusobe rw’ubudasa bw’abatuye isi rwakagombye kutubera umutungo ntagereranywa, rukatubera imvano n’isoko y’urukundo n’amahoro , ariwo musemburo w’iterambere ry’abatuye isi.”
Yakomeje abwira abari aho ko u Rwanda ruzi neza icyo kugira no kutagira inshuti bivuga ruhereye ku mateka yarwo ya vuba aho miliyoni isaga yarimbutse amahanga arebera.
Mu kiganiro cyatanzwe kivuga ku mateka n’umuco nyarwanda, Bwana Niyikiza Aimable wiga muri Kaminuza ya KAIST yifashishije amafoto atandukanye yeretse abari aho ko na mbere y’umwaduko w’abakoloni abanyarwanda bari bafite uko babagaho kandi bikabahesha ishema ari nayo nkingi uyu munsi bubakiraho urunyuranyurane rw’umuco n’imibereho y’abanyarwanda.
Bwana Abdel Aziz Mwiseneza mu kiganiro yahaye abari aho gifite insanganyamatsiko igira iti “Rwanda from failure to success” ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze uko u Rwanda rwavuye mu icuraburindi rukaba rugeze mu mucyo, yerekanye mu ncamake ibikomere u Rwanda rwasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi yerekana inzira rwanyuzemo ikomeye, yifashishije ibipimo bitandukanye n’imibare.”
Yagaragaje ko u Rwanda rugeze ku ntambwe ishimishije kandi ko ari intambwe idasubira inyuma.
Ati “Intego u Rwanda rufite ni ukongera umuvuduko mu kwigira no kwihesha agaciro dore ko aki imuhana kaza imvura ihise. U Rwanda rwageze habi kure rutifuza gusubira kandi Abanyarwanda baragajwe imbere n’ubuyobozi bwakoze ikinyuranyo bagaragaza ko aho bavuye n aho bageze ari gihamya y’uko bazagera kure hashoboka kuko batakibonera mu ndorerwamo z’ibibatanya”.
Naho Bwana Kazungu Willy umwe mu Banyarwanda bane bonyine biga muri iyi Kaminuza akaba ari nawe wenyine wiga muri iyi department ya Global IT Technology kugeza ubu , ari nayo itegura uyu munsi mu kiganiro yatanze yerekanye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bukerarugendo, ikoranabuhanga n’itumano ndetse n’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu.
Yagize ati “Ubu u Rwanda hamwe na Koreya nibyo bihugu ku isi bifite umuvuduko umwe kandi udasanzwe mu iterambere rya ICT aho ibihugu byombi bimaze guhabwa ibihembo ku rwego rw’isi kubera kugaragaza umuvuduko ndetse n’inyugu bifitiye abaturage”. Akaba yabibukije ko u Rwanda muri Africa yose ubu arirwo rufite umuyoboro mugari w’itumanaho (Fiber Optic) umaze gukwizwa mu gihugu hose kandi ko bigirira akamaro kanini abaturage.
Mu gusoza iki gitaramo, Abanyarwanda bakaba barasangiye amafunguro atetse Kinyarwanda n’abari bitabiriye uyu mugoroba wagenewe u Rwanda bose kandi benshi bakaba baranyuzwe n’umwihariko wagaragjwe n’u Rwanda muri byose.
Iki gitaramo kandi kikaba cyararanzwe n’imbyino nyarwanda zabyinwe na bamwe mu banyarwandakazi baba muri Koreya, ndetse mbere y’uko igitaramo nyirizina gitangira hakaba harabaye kugaragaza indirimbo zitandukanye z’Umuhanzi Intore Tuyisenge zigaragaza amashusho y’ubwiza bw’u Rwanda zirimo nk’iyo yise Gasabo, Burera, Karongi, Komeza Imihigo Rwanda n’izindi aho wabonaga abantu bose batwawe no kureba amashusho azigize aherekeza umudiho n’ijwi rinogeye amatwi.
Ikindi twababwira ni uko iki gitaramo cyaranzwe no kugaragaza gushyigikirana no gufatanya kw’Abanyarwanda aho bari hose dore ko n’ubwo iyi kaminuza yigwamo gusa n’abanyarwanda batarenze bane, hari abandi banyarwanda basaga mirongo itatu bari baturutse mu zindi kaminuza abenshi bakoze urugendo rurenga amasaha atatu kugira ngo bagere muri iyi ntara ya Daejon.
UM– USEKE.RW
7 Comments
Impressive
ibyiza by’u Rwanda ntawe bitashimisha kubivuga aho ari hose kuko ibyiza nyine ntawe ubihisha kandi icyo twakwiratana kindi ni uko inzira yo kwiyubaka ikomeje
Nubundi erega ngo ikipe niyp yishakira abafana!! genda rwanda waramamaye pe
aho ugezehosebakura ingofero. VIVE H.E VIVERWANDA VIVE LES RWANDAIS/E
Shahu we;uretse wowe ubara iyi nkuru njye namaze imyaka runaka muri mu mahanga ndetse n’iyi korea nakubwira ko icyo umuntu wese ukurenzeho kuri iyi si ashaka ni ukukubonamo isoko yarikuburamo ibindi uba umutesha umwanya nizo mbyino nibindi uvuga ashwi!!!!ushaka ubwenge azisesengurire
ubundi umunyarwanda wese aho ari yagakwiye guhesha agaciro u rwamubyaye
abavuga ibyo nababifitemonyungu
iki kwereka umunyarwanda ho ageze hose aba yifuza ko amahanga amenya igihugu cye kandi akaba yifuza ko yazahager akanahakorera , ibi nibyerekana urwego abanyarwanda bamze kugeraho ro gukunda iighugu cyabo bitandukanye na mbere aho wasangaga ntacyo byaga bibabwiye
Comments are closed.