Lt Mutabazi yakatiwe burundu yamburwa n’ impeta za gisirikare
Kigali – Kuri uyu wa 3 Ukwakira 2014, urubanza ruregwamo Lt Joel Mutabazi na bagenzi be urukiko rwanzuye ko Lt Mutabazi ahabwa igihano kiruta ibindi aricyo gufungwa burundu ndetse yamburwa impeta za Gisirikari amaze guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi bwahitanye abantu baguye mu iterwa rya Gerenade ku Kicukiro kuko aricyo cyaha ubutabera bwasanze kiremereye kurusha ibindi yaregwaga.
Urukiko rwafashe amasaha arenga atanu rusoma ingingo z’amategeko zagendeweho hafatwa imyanzuro y’uru rubanza.
Urukiko rwa gisirikare i Kanombe, rwamuhamije ibyaha umunani harimo gutoroka igisirikari, gutunga intwaro n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugambirira kugirira nabi Perezida wa Repubulika, iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha mu bwicanyi no kurema umutwe w’abagizi ba nabi maze rumuhanisha gufungwa burundu.
Urukiko rwanzuye kandi ko Nshimiyimana Joseph bareganwa nawe ahanishwa igihano cya burundu, abandi babiri bagirwa abere.
Mutabazi yahise akurwamo amapeti ya Gisirikari, babiri bagizwe abere Urukiko rutegeka ko bahita barekurwa.
Urukiko rwasomye kandi ibyaha baregwa ndetse rufata n’umwanya wo gusobanura ibyaha bahuriyeho n’uruhare buri umwe yagiye abigiramo.
Urukiko rwavuze ko ku byaha Nshimiyimana Joseph Alias Camarade aregwa hiyongeraho ko yanze kwiregura ku byaha aregwa, urukiko rugaragaza ko ibi ari imyitwarire idahwitse mu rubanza bityo ahanishwa gufungwa burundu.
Camarade ashinjwa ibyaha bikomeye birimo gukorana n’imitwe y’iterabwoba nka FDLR na Hezibollah ndetse no kugira uruhare mu iterwa rya Grenade ryabereye Kicukiro rigahitana babiri, abagera kuri 46 bagakomereka hari kuwa 13 na 14 Nzeri 2013.
Umwe mu basezerewe mu gisirikare witwa Kalisa Innocent yakatiwe imyaka 25,
Ngabonziza JMV yahanishijwe imyaka 15,
Nibishaka Rwisanga Cyprien ahanishwa imyaka 25,
Nizeyimana Pelagie ahanishwa imyaka 10,
Ndayambaje Aminadab ahanishwa imyaka 15,
Imaniriho Barthazar ahanishwa imyaka 10,
Nimusabe Anselme ahanishwa imyaka itanu,
Mahirwe Simon Pierre ahanishwa imyaka itanu y’igifungo.
Hari abakatiwe amezi bamaze guhamwa n’icyaha cyo gutunga imbunda n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri bo harimo Mutamba Eugene yakatiwe amezi umunani(8), Karemera Jackson wakatiwe amezi 4 na Gasengayire Diane wakatiwe amezi ane nawe.
Urukiko kandi rwahamije ko Nizigiyeyo Jean Dieu na Murekeyisoni Dativa bahita barekurwa kuko nta cyaha kibahama.
Nk’uko urukiko rwabitangaje, ngo byinshi mu byaha byakozwe byari impurirane mbonezamugambi bityo mu guhana urukiko rwarebye icyaha kiremereye umuntu yakoze kurusha ibindi.
Benshi bahuriye ku cyaha cyo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho. Harebwe kandi imyitwarire mu rukiko, umubare w’ibyaha umuntu yaregwaga n’ibyamuhamye, ndetse n’uburyo umuntu yagaragaje kwicuza ku byaha by’ubugome yarezwe.
Perezida w’Inteko yaburanishije uru rubanza ni Maj. Rugamba Hategekimana Bernard naho umushinjacyaha yari Lt Faustin Nzakamwita.
Lt Mutabazi amaze gukatirwa no kunyagwa impeta zose za gisirikare, yasabiye inteko y’abacamanza umugisha agira ati: Imana abahe umugisha.”
Abatsinzwe urubanza bose bahise bajuririra ibihano bahawe. Uru rubanza rwari hafi kumara umwaka rutangiye kuko rwatangiye mu Ukwakira, ku italiki ya 10 , 2013.
Lt Joel Mutabazi yahoze ari mutwe urinda umukuru w’igihugu nyuma aza gutoroka igisirikare ajya Uganda ari naho bivugwa ko yakoreye ibyaha.
Photos/E Birori/UM– USEKE
BIRORI Eric
UM– USEKE.RW
16 Comments
Abagizwe abere ko mutabavuga amazina bite?
Abakatiwe nta kundi umuntu asarura icyo yabibye!
Mutabazi we ihangane
ibyaha yaregwaga birakomeye cyane ahubwo sinzi impamvu ighano cy’urupfu cyavuyeho kuko kuva na kera hose iyo wagambaniraga igihugu waricwaga none we dore bamuhaye ubunani ngo ni burundu
ur’umutindi!
@Mutahe n’abandi nkawe,
MUTEGEREZA MURI KW’ISI MUSHOBORA KUZABONA IBIRENZE IBYO MUSABIRA ABANDI,
“WHAT GOES AROUND COMES AROUND” !!!
AMATEKA ARI KWISUBIRAMO, IBI NIKO BYAHOZE MBERE YA 94, BURETSE KO NONEHO HAKAJIJWE UMUREGO !!!
Hezibollah???
POLE SANA BROTHER, NIBIRENZE IBI WABICIYEMO, IMANA IKURINDE.
nabishe anatu barabafunguye nkanswe we!
Ngo bari bafatanije na hesbolah?? …Hamas?? ISIS…Buretse abo baabkatira bo bazabura n’ababareba! bucya bwotwa ejo, kandi ibihe biha ibindi!!
Mutabazi na bagenzi be bakoze nabi kabisa ahubwo bashimire u Rwanda rwakuyeho igihano cy’urupfu kuko ubusanzwe iyo wagambaniraga ighugu barakwicaga
rega ntago abanyarwanda tuzihanganira uwo ari we wese uzashaka guhungabanya umutekano w’u rwanda kandi ibigano byahawe Mutabazi bibere n’urugero n’undi wese
@Kabera:Ariko mukunda kugereranya! Iyo mbere ya 1994 uvuga urahazi? Wagiye uvuga ibyo uzi wa muntu we ibyo utazi ukabyihorera cyangwa ukabanza ukabaza ababibayeho ukabona kuvuga ? Hanyuma iyo minsi utega umumtu uvuze icyo atekereza wowe urinde ku buryo itakureba ? Of course, what goes around comes around. Guess what,the same applies to you!
@Patrick,
ko ubaza abandi niba bazi mbere ya 94 uribwira ko uhazi wenyine se? akarengane katumye duta amashuri tukajya ishyamba na nubu karakomeje!!!
@Hadassa:Aba uciraho iteka se uri Imana ? Ubu se wowe uwagusubiza ko ibihe biha ibindi koko, ko hari ubwo ibi wifuriza abantu kuko bahamije icyaha uwo washakaga ko aba umwere byaba ari wowe bibaho wasubiza iki ?
ndabona bahawe ibihano bikwoye amakosa baregwaga kandi binabere abandi urugero kuko nta kintu kizima cyava mukugambanira igihugu.
ariko sinzi ikibazo aho kiri rwose umuntu yaketsweho ibyaha arafatwa ashyikirizwa ubutabera araburana ibyaha yarezwe biramufata , kubera uburemere byibaha yakoze ibihano yakatiwe biramukwiye
Comments are closed.