Digiqole ad

Uganda: President Kagame azitabira inama y’ubukungu ihuza u Rwanda na Uganda

Nk’uko bisanzwe hagati y’ibihugu byombi, ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha i Kampala hazabera inama ihuza u Rwanda na Uganda yiga ku bukungu n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

President Kagame na mugenzi we wa Uganda Yoweli Museveni
President Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda Yoweli Museveni

Iyi nama izaba ku italiki ya 7, Ukwakira ikazitabirwa na President Kagame hamwe na President Museveni wa Uganda. Iyi nama itegurwa ku bufatanye b’ibigo bishinzwe iterambere byaUganda(Uganda Revenue Authority) Rwanda Development Board na Uganda High Commission.

Insanganyamatsiko izaba igira iti: “ Kongera umuvuduko w’ubucuruzi n’ishoramari mu karere.”

Biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu batandukanye bazaturuka mu bigo bya Leta cyangwa by’abikorera byo mu bihugu byombi.

Izaba irimo kandi abanyapolitiki batandukanye barimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda Richard Kabonero, Patrick Mweheire uyobora Bank yitwa  Stanbic Bank, Sanjeev Anand  ukuriye Bank ya I&M Bank, Jaswinder Bedi uyobora ikigo cyitwa Fine Spinners (U) Ltd, Jack Kayonga umuyobozi mukuru wa Crystal Ventures, Emmanuel Katongole washinze kandi akayobora ikigo gikora imiti cyitwa Quality Chemicals Ltd, Claire Akamanzi, ushinzwe ibikorwa mu Kigo cy’igihugu cy’u Rwanda cy’ubukungu RDB na Denis Karera ushinzwe ibikorwa muri Kigali Heights.

Imibare yatanzwe umwaka ushize yerekanaga ubufatanye mu bukungu hagati y’u Rwanda na Uganda uko yari yifashe, yerekana ko ibyo u Rwanda rwaguze muri Uganda biri ku kigero cya miliyoni 244,769,000 z’amadolari  naho Uganda yo yaguze mu Rwanda ibintu bifite agaciro k’ibihumbi 9,939 nk’uko Redpepper dukesha iyi nkuru  yabyanditse.

Muri ubu bufatanye u Rwanda rurashaka kungera umubare w’ibyo rwohereza muri Uganda bityo amadevize yinjira mu Rwanda  akiyongera.

Abashoramari b’Abanyarwanda bakomeje gushaka imikoranire n’abashoramari bo muri Uganda kandi n’abanyeshuri b’Abanyarwanda bakomeje kujya kwiga muri za Kaminuza zitandukanye zo muri Uganda ari benshi.

U Rwanda, Uganda na Kenya nibyo bihugu byo muri EAC bigaragaza ubushake bwo kugera ku bikorwa birambye by’ishiramari kurusha ibindi harimo na Gari ya moshi izava Eldoret muri Kenya, igaca i Kampala nyuma ikazagera i Kigali mu Rwanda.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Aho ntabwo bihuriye nuko bagombvaga guherekeza Kenyatta muri ICC?

Comments are closed.

en_USEnglish