Digiqole ad

Abanyamagare bavanye iki muri shampionat y’Isi?

Mu ijoro rishyira iya 1 Ukwakira 2014,  abasore bakina umukino wo gusiganwa ku magare Ndayisenga Valens w’imyaka 20, Uwizeyimana Bonavanture w’imyaka 21 na Nsengimana Jean Bosco w’imyaka 22 baraye bageze i Kigali bavuye muri Shampionat y’isi yaberaga muri Espagne, u Rwanda rwari mu bihugu 69 byitabiriye iri rushanwa, rukaba mu bihugu bibiri gusa byo munsi y’ubutayu bwa Sahara muri Africa byitabiriye. Abasore b’u Rwanda bwa mbere bitabiriye iri rushanwa nta mudari bazanye, bavuga ariko ko bazanye amasomo menshi.

Bosco na Valens ubwo bari bageze ku kibuga cy'indege, mugenzi wabo Bonaventure yaje n'indi ndege nyuma yabo
Bosco na Valens ubwo bari bageze ku kibuga cy’indege, mugenzi wabo Bonaventure yaje n’indi ndege nyuma yabo

Mu ijoro ryakeye ku kibuga cy’indege baganira n’Umuseke, aba bakinnyi  bavuga ko n’ubwo bataje mu myanya ya mbere ariko ku nshuro ya mbere bitabiriye iri rushanwa ry’isi rihuriramo ibihangange muri uyu mukino basanga hari ubunararibonye bakuyeyo buzabafasha kwitwara neza muri Tour du Rwanda.

Ndayisenga Valens w’imyaka 20 ati “Tuvuye mu irushanwa rya mbere ku isi twahuriyeyo n’abakinnyi bakomeye ndetse dukuyeyo n’ubunararibonye kuburyo Tour du Rwanda izasanga duhagaze neza.”

Mu rwego rwo gukarishya imyitozo, amakipe atatu azahagararira  u Rwanda mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare  rya Tour du Rwanda azabanza asiganwe ubwayo mu mihanda yose iri rushanwa rizacamo nk’uko ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare bubitangaza.

Ku kibuga cy’indege i Kanombe Aimable Bayingana umuyobozi w’ishyiramwe ry’umukino w’amagare (FERWACY)  wari utahanye n’aba bakinnyi yavuze ko  mu rwego rwo gukomeza gutegura abakinnyi b’ikipe y’igihugu, Team Rwanda igomba kuzazenguruka imihanda yose izacamo iri rushanwa.

Ati “ Kuva Tour du Rwanda yaba mpuzamahanga nta munyarwanda urayegukana ubu rero tumaza iminsi dutegura abasore bacu kandi uyu mwaka dukeneye kwitwara neza ni nayo mpamvu tuzabanza gukoresha irushanwa rizabanziriza Tour du Rwanda rigaca mu mihanda yose tuzakoreshamo irushanwa nyirizina.”

Bayingana avuga ko imyiteguro ya Tour du Rwanda yarangiye
Bayingana avuga ko imyiteguro ya Tour du Rwanda yarangiye

Bayingana avuga ko ibisabwa byose ngo Tour du Rwanda ibe byamaze kuboneka ati “ N’ejo twayikora kuko imyiteguro yayo yararangiye.”

Tour du Rwanda y’uyu mwaka izatangira  tariki ya 16 Ugushingo kugeza ku ya 24 uko kwezi iy’uyu mwaka izitabirwa n’amakipe 16, bwa mbere kandi umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’imikino yo gusiganwa ku magare ku isi ngo azaza mu Rwanda kureba Tour du Rwanda nk’uko bitangazwa na Bayingana.

Urutonde rw’amakipe azitabira Tour du Rwanda :

Rwanda Akagera

– Rwanda Karisimbi

– Rwanda Muhabura

– South Africa

– Kenya

– Eritrea

– Ethiopia

– Algerie

– Maroc

– Cameroun

– Gabon

– Novo Nordisk Development Team (USA)

– Haute Savoie (France)

– Team Bike Aid (Germany)

– Loup Sport ( Switzerland)

– Team Scody Downunder (Australia)

 

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish