Digiqole ad

“Injyana ya HipHop niyo njyana itanga ubutumwa bwumvikana”- Slim Dallas

Shyaka Prince umuhanzi w’umunyarwanda ubarizwa mu gihugu cy’ u Bushinwa uzwi ku izina rya Slim Dallas, asanga mu njyana zose zirirmbwa n’abahanzi bo ku isi yose HipHop ariyo njyana ushobora gutambutsamo ubutumwa buri wese ashobora gutega amatwi akabwumva.

Slim Dallas umuhanzi uri mu gihugu cy'u Bushinwa ukora injyana ya HipHop
Slim Dallas umuhanzi uri mu gihugu cy’u Bushinwa ukora injyana ya HipHop

Uyu muhanzi avuga ko imwe mu mpamvu igaragarira buri wese ari ku irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ribaye ku nshuro ya kane mu Rwanda aho iri rushanwa ryegukanywe n’abaraperi inshuro ebyiri zikurikirana.

Slim Dallas akomeza avuga ko nubwo ari mu gihugu cy’u Bushinwa akurikirana cyane ibihangano by’abahanzi nyarwanda, ndetse akaba nawe mu gihe cya vuba azagaruka gutanga umusanzu we nk’umuhanzi ku gihugu cye.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Dallas yatangaje ko ntya njyana n’imwe abona ikunzwe nka HipHop uretse kuvuga ko ayikora.

Yagize ati “Ku isi uko bigaragarira buri muntu wese ni uko injyana ya HipHop ari imwe mu njyana zikunzwe cyane. Kimwe mu bintu bigenda bigaragara ni n’uko no mu Rwanda iyo njyana imaze kujya mu mitwe y’abantu kurusha R&B cyangwa Afrobeat.

Nta muntu wemeraga ko HipHop ishobora kugera aho igeze kuri ubu mu Rwanda, kuko wasanga abahanzi bayikora bafatwa nk’abasinzi, abanywa tabi ndetse n’ibindi bintu bibi byose bibaho.

Igishimishije nuko ubu noneho ahubwo abo bahanzi bakora iyo njyana aribo bakunzwe kurusha abandi bakora izindi njyana”.

Prince ni umunyeshuri muri Kaminuza ya Shenyang Earospace Universty mu mwaka wa kabiri aho yiga ibijyanye n’ubukungu “Economie”. Yavutse mu 1993 avukira mu Mujyi wa Kigali.

Yatangiye muzika mu mpera z’umwaka wa 2012, ahera ku ndirimbo zirimo “Party” ndetse n’indi nshya yashyize hanze yise “Ikiniga”.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Reggae Music Is Psychology If You Can’t Feel You Can’t Know It

Comments are closed.

en_USEnglish