Digiqole ad

Rwamagana: Abagabo baremeza ko nta makimbirane mu ngo akibaranga

Iburasirazuba – Amakimbirane ya hato na hato avugwa mu ngo amenshi ngo aturuka ku bwumvikane bucye bushingiye ku kutuzuzanya mu bikorwa ndetse no kutumva neza ihame ry’uburinganire hagati y’abashakanye. Muri Gahunda yiswe “Bandebereho” abagabo bo mu karere ka Rwamagana bavugako bigishijwe kandi bakabona ko nibabana mu bwuzuzanye n’abo bashakanya batazongera guhora mu makimbirane n’abagore babo.

Ibiganiro nk'ibi byo gukangurira abagabo kubana neza n'abo bashakanye byatumye bamwe bahinduka
Ibiganiro nk’ibi byo gukangurira abagabo kubana neza n’abo bashakanye byatumye bamwe bahinduka

Umushinga RWAMREC wateguye gahunda ya “Bandebereho” igamije guhindura imyumvire n’imigirire y’abagabo ku birebana n’imibanire n’amakimbirane mu ngo akomoka ahanini ku kuba ngo abagabo bumva ko hari imirimo runaka yaremewe abagore no kumva ko hari uburenganzira afite buruta ubw’umugore we mu rugo.

Mu kagari ka Ntunga mu murenge wa Mwurire i Rwamagana abagabo baho banyuze muri iyi gahunda babwiye Umuseke ko hari ibikwiye guhinduka mu mibanire n’abagore babo kubera ibyo bigishijwe.

Innocent Rwambaranya umwe muri aba bagabo yemera ko yari umusinzi agahora akubira umugore we uko atashye.

Ati “ Nyuma yo guhugurwa nabonye ko ari ubujiji nari ndimo, ubu njye n’umugore wanjye tubanye neza ibyo ntabwo byongeye.”

Guhinduka kw’abagabo byemezwa na bamwe mu bagore babo nka Maria Goretti Mukabatsinda uvuga ko umugabo we amaze guhugurwa ku mibanire, ubwuzuzanye n’uburinganire ndetse n’ibitera amakimbirane mu ngo, umugabo we yahindutse.

Ati ”Kuva mbanye n’umugabo wange nari ntarambara akajipo keza ariko aho umugabo wange yaboneye amahugurwa ubu murabona ko nambaye akajipo keza. Mu rugo tubanye neza cyane ubu.

Kalvin Mugabo umuhuzabikorwa w’umushinga RWAMREC mu karere ka Rwamagana avuga ko gahunda yabo icyo yari igamije cyagezweho ku buryo bushimishije.

Ati”Twashyizeho iyi gahunda tugamije yo guhugura abagabo nyuma yo kubona ko amakimbirane menshi mu miryango aterwa no kuba abagabo batemera gufatanya n’abagore babo mu mirimo yose ireba urugo tugamije guhindura umuryango nyarwanda”.

Iyi gahunda iri kugezwa kandi no mu turere twa Musanze Nyaruguru na Karongi .

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW  

en_USEnglish