Digiqole ad

Kenya: Umugore yakubise umwana aramwica amuziza 20Ksh

Police yo muri Kenya yafunze umugore wiyemerera ko yakubise umwana we akamwica amazijije  amashilingi 20,  ni hafi amafaranga 150 y’u Rwanda.

Sakwe ngo yababajwe no kwica umwana we atabigambiriye kuko ngo yari agamije kumuhana
Sakwe ngo yababajwe no kwica umwana we atabigambiriye kuko ngo yari agamije kumuhana

Uyu mwana w’umukobwa witwaga Esther  wishwe na Nyina  yari afite imyaka icyenda y’amavuko.

Uyu mugore witwa Janet Sakwe w’imyaka 37, yabwiye The Daily Nation ko yafashwe n’uburakari bwinshi agakubita umwana we ngo kuko yamubazaga aho yakuye ariya mafaranga umwana ntamusubize.

Ibi yabivuze ejo ku Bitaro bya Patanisho Nursing Home, biherereye ahitwa  Kayole muri Nairobi aho umwana we yajyanywe nyuma yo gukubitwa akaza kwitaba Imana agezeyo.

Janet Sakwe amaze kubona ko inkoni yakubise umwana we zamunegekaje cyane yahise amwirukankana amujyana kwa Muganga.

Muganga witwa Lennox Odhiambo yavuze ko uyu mwana yashizemo umwuka atagera no kwa muganga.

Uyu muganga yagize ati: “ Umwana yari yavunaguritse amaguru ndetse n’amenyo bayakuye. Imbavu n’uruti rw’umugongo bari babivunnye.”

Nyina w’uyu mwana yavuze ko yamukubise mu rwego rwo kumuhana no kumwinjizamo ikinyabupfura.

Yagize: “ Naramukubise koko ngiye kubona mbona yikuse hasi. Mbonye aguye namuhaye amazi ngo ndebe ko yazanzamuka mbonye adahindukira mpita muzana hano kwa Muganga.”

Yavuze ko yamukubise ikoboko( ni ukuvuga inkoni nini iziritseho imigozi ikomeye cyane) kandi aboshye amaboko.

Police ivuga ko Esther yari umwana wa gatanu kandi ari we mukobwa wenyine bafite.

Mu marira menshi Nyina yagize ati:  “Ndi umugore wibana… Niyo nipfira mbere ntarakora aya mahano. Ubu mbaye umwicanyi none ngiye kurangiriza ubuzima bwanjye bwose  mu buroko.”

Esther yitabye Imana yambaye umwambaro w’ishuri nk’uko Police ya Kenya ibitangaza.

Uyu mugore  Sakwe yavuze ko umukobwa we yari yarananiwe kujya kwiga kuko Nyina nta Minerivali yari afite ariko nyuma ngo byaje gukunda.

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Mujye mwirinda igihe mwarakaye.mwihitire gusenga musabe imana ibagire inama

  • egoko

  • Aliko mujye mubanza mutuze mbere yo guhana ubanze utekereze ibyo ugiye gukora

  • Abagore bakunze kugira umujinya mwinshi ukarenga kure ubwenge!
    Ndabona ruri hose.Ntimwumvise se umugore wishe umugabo we muri Uganda amugongesheshe imodoka yinjira mu rupangu abizi neza kandi abigambiriye.
    Yahanishijwe igifungo cy’imyaka 20.

  • uyu mugore bamuhane bihanukiriye kuko ntibyumvikana ukuntu iogiceri cya 20 cyatuma akubita umwana yamuboshye kugeza ubwo amuvunye uruti rw umugongo,ni cuyi ya hajyabu!!!!!!!!!!!!!!!!!!!????????????

  • Disi ntimugashinyagure ubwo murareba mugasa yari amwanze!nti muzi uburyo igise kiryana nyuma y’amezi9,kongeraho na 9 years yaramureze.mwibuke kdi ko abakene ni nk’abasazi kuko na shitani ibonera ho.ubwo utwo dushiringi twe 20 yari yadipangiye bya hatari.dusabire uriya mubyeyi ku babarirwa no kwihangana, naho uriya mwana we it is sure azajya aheza cyane ko ari umizira nenge.

  • imana yakire esther

Comments are closed.

en_USEnglish