Kuki iyo abahanzi bamaze gukundwa mu Rwanda bajya hanze?
Ni kimwe mu bibazo byibazwa n’abakunzi ba muzika mu Rwanda na bamwe mu bakunzi b’abahanzi bagiye bajya hanze mu gihe babaga bamaze kugira izina rikomeye mu Rwanda.
Nta mpamvu abahanzi bagenda bakibera mu mahanga bavuga ituma babikora, gusa birashoboka cyane ko ari ukutizera ko impano zabo zizababeshaho neza mu Rwanda. Abandi ni ku mpamvu zindi zitandukanye zirimo rimwe na rimwe na Politiki.
Aba ni bamwe mu bahanzi bagiye kwibera hanze mu gihe mu Rwanda bari bakunzwe;
Kipeti ari mu Rwanda ni n’umwe mu barium bigisha mu ishuri rya muzika riri i Nyundo.
Mighty Popo ubu ni umwarimu mu ishuri rya muzika ku Nyundo
Mc Mahoni Boni
Ben Rutabana
Cecile Kayirebwa
Aaron Niyitunga
Meddy
The Ben
Licklick
Cedru
Code wahoze azwi nka Faycal.
Ben Kipeti, yabwiye Umuseke ko icyo ari ikibazo kitoroshye yapfa gusobanura, gusa ko akenshi biterwa n’amahitamo y’umuhanzi.
Aba sibo bahanzi gusa b’abanyarwanda baba mu bindi bihugu, ni amwe mu mazina yagiye ava muri muzika nyarwanda mu Rwanda.
Kuki bamara kwamamara mu Rwanda bagahita bajya hanze? Ni isoko rya muzika nyarwanda rikiri hasi?
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
3 Comments
Masabo Nyabgezi,Nkurunziza François ko mwabibagiwe?
Byumvuhore nawe aba hanze kandi indirimbo ze zari zikunzwe.
ubwo se uretse wowe utabona ubona kuhaba hali icyizere cy,ubazima gihali . wakarera aliko ntuhabe. abantu bashakisha aho babaho neza . aho rero ni aho kuba wowe utabona kuree
Comments are closed.