Kigali: Abanyamakuru b’abagore muri Africa bari guhugurwa ku mwuga wabo
Kuri uyu wa kabiri tariki 23 Nzeri abanyamakuru 20 baturutse hirya no hino ku mugabane w’Africa bahuriye i Remera mu Karere ka Gasabo mu rugendoshuri ruzamara ibyumweru bibiri bagamije kwigira hamwe na bagenzi babo mu Rwanda uko ibirebana n’uburinganire n’ubwuzuzanye byakwitabwaho mu gutara, gutegura no gutangaza amakuru.
Ni igikorwa cyateguwe n’umuryango w’abagore b’abanyamakuru mu Rwanda ARFEM hamwe n’Ikigo cy’amahugurwa cyo mu Buholandi RNTC.
Impamvu bahisemo kuza mu Rwanda ngo ni uko ari igihugu cyateye imbere mu birebana no guha abagore urubuga mu bikorwa bitandukanye harimo n’ubwisanzure mu itangazamakuru.
Mu gihe cy’ibyumweru bibiri aba banyamakuru bazahabwa inyigisho z’uburyo amakuru arebana na gender akwiye gutarwa, gutunganywa no gutangazwa kugira ngo agere ku musomyi yuzuye kandi yubaka.
Bavuze kandi ko hazijjya uko amakuru nk’aya azajjya agera ku bayashaka hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga.
Abanyamakuru basabwe guha umwanya abagore bagenzi babo bakorana mu itangazamakuru ngo bagaragaze ibyo bashoboye mu kazi bakora bityo bateze imbere ibigo bakorera ndetse nabo muri rusange.
Ginger de Silva umwe mu baturutse mu Buholandi ahagarariye RNTC yavuze ko asanga amakuru arebana n’abagore atitabwaho ngo kuko akenshi adatuma ibitangazamakuru bigurisha amakuru bityo bakirengagizwa nkana.
Undi munyamakuru waturutse muri Nigeria Ayodele Ilori avuga ko mu gihugu cye abagore mu Nteko batagera no kuri 20% bityo akaba asanga u Rwanda rwabera amahanga isomo mu bijyanye no guha abagore umwanya usesuye bakerekana ko bashoboye.
Avuga ko icyo yabonye mu Rwanda ari uko abanyapolitiki b’abagore badakoresha itangazamakuru mu Rwanda uko bikwiye n’abanyamakuru ubwabo ntibatare ayo makuru ngo bayamenyekanishe ku isi.
Ibi bikaba ari umukoro yasigiye ARFEM yashyiraho umurongo mugari uhuza izi nzego zombi.
Umuyobozi ushinzwe Gender muri ministeri y’umuryango Bwana Alex Twahirwa yavuze ko ari itegeko ko mu ngengo y’imari y’igihugu hubahirizwa ihame ry’uburinganire.
Ati “Ibi byose bikorwa kugira ngo hagaragare uburinganire mu bintu byose , ndetse no mu itangazamakuru tuzakomeza gutanga amahugurwa tugamije gutinyura abari n’abategarugori mu mirimo yose bakumva ko bashoboye ku buryo nabo bashobora gushinga ibitangazamakuru byabo.”
Twahirwa yagaragaje ko hashyizweho za Politiki zirengera abagore n’umuryango muri rusange bigafashwa n’uko mu Nteko ishinga amategeko usanga higanjemo abagore benshi batora amategeko arengera imibereho ya bagenzi babo.
Faith Mbabazi Umuyobozi wa ARFEM yabwiye Umuseke ko zimwe mu nzitizi abagore b’abanyamakuru bakunze guhura nazo mu mwuga wabo bigatuma badatera intambwe ngo ari uko ahanini badahabwa amahirwe yo kugera mu myanya y’ubuyobozi nk’abagabo.
Ikindi yagaragaje ni ukutigirira icyizere kuri bamwe bigatuma baharirwa gukora amakuru arebana n’ubuzima bw’abagore cyangwa ibindi byoroshye.
Yagaragaje ko ahenshi usanga abagore bafite ubushobozi buke bigatuma batigaragaza nk’abahanga mu mwuga.
Mu byumweru bibiri aba banyamakuru bazamara mu Rwanda bazasura Isange one stop center kwirebera uko Police y’u Rwanda ihangana n’ikibazo cyihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ibitangazamakuru binyuranye kuganira n’abayobozi babyo uko bubahiriza ihame ry’uburinganire mu bitangazamakuru byabo.
Aya mahugurwa kandi yari yitabiriwe na bamwe mu barimu bigisha itangazamakuru muri za Kaminuza. Bamwe mubo UM– USEKE waganiriye nabo batubwiye ko kwitabira aya mahugurwa bizabafasha gukomeza gutanga amasomo y’itangazamakuru neza bibanda k’uburinganire.
Joselyn UWASE
UM– USEKE.RW
1 Comment
abagore nkuko ari umutima wa buri kimwe gikorwa hano kwisi, icyo bashyizemo imbaraga akigeraho ariko mu itangazamakru baracyafite imbaraga nke cyane cyane mubihugu byo munsi y’ubutayu bwa sahara, mu Rwanda cyane baracyari kukigerago cyo hasi n’abakora ubona bagenda biguru ntege, kandi rwose nkuko ari umutima w’urugo , bahindura byinshi nkuko abanyamakuru bareberera abaturage
Comments are closed.