Gitwe: Abacuruzi bato ‘barabyinira ku rukoma’ kubw’isoko rishya
Ruhango – Abacuruzi bato nta rindi soko ryabugenewe bigeze bakoreramo aha iwabo, bamaze igihe kinini bacururiza ku gahinga kuko nta mikoro yo gufungura amaduka cyangwa gukodesha imiryango y’amazu muri centre ya Gitwe ngo bacururizemo. Mu byishimo, ubu bari kubarira iminsi ku ntoki ngo bajye mu isoko riri kububakirwa aha mu murenge wa Bweramana.
Iri soko riri kuzura mu kagari ka Murama, umudugudu wa Karambo aho binyuze muri gahunda ya VUP(Vision Umurenge Programme) iri soko rifite ibibanza ijana na mirongo ine (140) byose bizakoreshwa n’abacuruzi bato bamaze igihe kinini bacururiza ku muhanda.
Centre ya Gitwe nta soko nk’iri yagiraga nk’uko byemezwa na Mukamurara umucuruzi umaze imyaka 10 acururiza hafi aha. Ni centre imaze gukomera irimo urujya n’uruza rugereranyije rw’abantu kubera ahanini amashuri n’ibitaro bihari.
Uyu mucuruzikazi ati “Ubu turishimye kuko nk’ibiribwa twabicururizaga mu mukungugu, imvura yagwa ibintu bikaba bibi kurushaho. Ubu rwose turishimye cyane ko rigiye kuzura.”
Igishimishije kurushaho abaturage b’aha n’abacuruzi bato baho ngo ni uko iri soko aribo ubwabo bari kuryiyubakira, bakaba barahawe akazi hagendewe ku byiciro by’ubudehe, ndetse ngo babashije kuhavana amafaranga yo kwikenura, kwigurira ubwisungane u kwivuza byose biciye muri VUP.
Rwema Justin Umuyobozi w’umudugudu wa Karambo; yatangarije Umuseke ko iri soko ari kimwe mu bisubizo abaturage bari bamaze imyaka bategereje dore ko buri muyobozi wabagendereraga mu bibazo yabazwaga isoko, umuhanda n’amazi byari ku isonga.
Imirimo yo kubaka iri soko iri ku musozo, ryamaze gusakarwa, bari gukora amasuku kugirango mu minsi itarenze mirongo itatu abacururi bacururizaga ibiribwa byabo hasi muri centre ya Gitwe baryimukiremo.
Muri rusange Centre ya Gitwe, bamwe mu baturage batangarije Umuseke ko kuba babonye isoko ryuzuye ubu bafite n’ikizere ko n’ibibazo by’amazi n’umuhanda wa kaburimbo bizabageraho.
Photos/Damyxon/UM– USEKE
Jean Damascène NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW/Ruhango
1 Comment
Nibyiza rwose ,, ndabona maman CAF atahatanzwe
Comments are closed.