Digiqole ad

Muyoboke agiye guhuriza abahanzi bose yabereye Manager mu gitaramo kimwe

Alex Muyoboke, azwi cyane mu bikorwa byo gufasha abahanzi gutera imbere no kubyaza umusaruro muzika bakora. Ku nshuro ye ya mbere agiye guhuriza abahanzi bose yagiye abera umujyanama “Manager” mu gitaramo kimwe yise ‘Explosion Concert’.

Muyoboke Alexis umwe mu bajyanama b'abahanzi bakomeye mu Rwanda
Muyoboke Alexis umwe mu bajyanama b’abahanzi bakomeye mu Rwanda

Ni nyuma y’aho yagiye akorana n’abahanzi bakomeye mu Rwanda ariko bidatinze bagahita batandukana kubera ibyabaga bikubiye mu masezerano babaga bagiranye mbere yo gutangira ako kazi.

Icyo gitaramo kizahuza abahanzi bo mu Rwanda barimo Tom Close, Dream Boys, Urban Boy, Social Mula, Davis D, Nina & Charly. Hakazaba ahari na Big Farious ndetse na Jackie Chandiru.

Biteganyijwe ko ku itariki ya 18 Ukwakira 2014 aribwo icyo girtaramo kizaba. Kikazabera muri Serena Hotel aho kwinjira bizaba ari 5000frw na 10.000frw y’u Rwanda.

Muyoboke yahereye ku muhanzi Tom Close wasaga naho ayoboye injyana ya R&B mu Rwanda muri 2007, ari nabwo yahise amuhuza n’abahanzi bagize itsinda rya Goodlife aribo Radio & Weasel mu gihe gito bakorana indirimbo bise “Mama w’Abana”.

Aho arekeye gukorana na Tom Close yaje gufata itsinda rya Dream Boys, ririmo Nemeye Platini ndetse na Mujyanama Claude uzwi nka TMC muri muzika. Iri tsinda naryo yarihuje na Eddy Kenzo wo muri Uganda bakorana indirimbo bise “No one like me”.

Mu gutandukana na Dream Boys yafashe Urban Boys, irimo Safi, Nizzo na Humble. Mu gihe gito nabo baba bakoranye n’umuhanzikazi wo muri Uganda witwa Jackie Chandiru indirimbo bise “Take it off”.

Mu gihe yari amaze gusesa amasezerano n’iryo tsinda, yatangiye kuzamura abahanzi bakiri hasi, muri abo akaba yarafashe Kid Gaju gusa ntibamarana iminsi. Ahubwo yahise afata Social Mula aba amuhuje na Big Farious wo mu gihugu cy’u Burundi bakorana indirimbo bise “Hansange”.

Muyoboke Alex yise muri Kaminuza yahoze ari nkuru y’u Rwanda NUR, yiga mu ishami rya “Political Science and Social Administration” mu gashami ka Social Work ariko akagira n’impamyabumenyi mu itangazamakuru.

Aba nibo bahanzi bazaba bari muri icyo gitaramo
Aba nibo bahanzi bazaba bari muri icyo gitaramo

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish