Nyarutarama: Inzu y'umuturage yafashwe n'inkongi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Nzeri ahagana saa tatu, inzu y’umuturage yakorerwagamo ubucuruzi mu murenge wa Remera Akagali ka Nyarutarama yafashwe n’inkongi y’umuriro byinshi byari biri mu miryango ibiri y’iyi nzu birakongoka gusa ntihagira uhasiga ubuzima cyangwa ngo ahakomerekere.
Icyateye iyi nkongi ntabwo kiramenyekana kugeza ubu nubwo bamwe bavuga ko yaba yaturutse ku mashanyarazi.
Uwacururizaga muri umwe mu miryango y’iyi nzu witwa Uzamurera Theogene yabwiye Umuseke ko yari amaze gukora isuku maze agakinga agiye mu rugo gato ngo agaruke acuruze hashize akanya batangira kubona imyotsi, nyuma gato babona inkongi ikomeye.
Uzamurera avuga ko ibyahiye bifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 800 byiganjemo ibyo yacuruzaga. Uwo mu muryango wo hepfo nawe ngo yaba yatakaje iby’agaciro nk’aka.
Polisi nyuma gato yatabaye n’imodoka zizimya umuriro ibasha kuzimya uyu muriro utarafata andi mazu ari hafi y’iyi kuko abayarimo bariho basohora ibintu byabo.
Iribagiza Beline utuye ku kagali ka Nyarutarama umurenge wa Remera avuga ko yari muri Douche maze yumva umwotsi arasohoka aba mu bambere batangiye gufatanya n’abandi kuzimya uyu muriro utaragira imbaraga nyinshi.
Yagize ati” nari ndi koga maze mbona imyotsi iri kunsanga muri douche maze mpita nambara nsohoka vuba ntangira gufasha abandi kuzimya. Ariko ntabwo turamenya icyateye uyu muriro”.
Abacururizaga muri iyi nzu ngo bari bafite inguzanyo ya Banki ndetse ngo ibyari mu miryango yombi byari bifite agaciro kari hafi ya miliyoni enye. Ba nyiri ibicuruzwa mu gahinda kenshi ntibabashije gusobanura niba hari ubwishingizi bari bafitiye ibicuruzwa byabo, nubwo benshi bemeza ko ntabwo.
Photos/DS Rubangura/UM– USEKE
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
ese ubu koo ntihaba harabayeko kudakurikiza amabiwra yose aba yarashyizweho na leta , nko gushaka kizmyamwoto, kureba intsinga tuba twarashyize mu mazu yacu nkayadufasha gushyiramo amashanyarazi
Comments are closed.