Digiqole ad

Rubavu: Umusirikare yarashe abantu mu kabari umwe arapfa

Ahagana saa kumi n’imwe zo mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Nzeri, umusirikare umusirikare wo muri Bataillon ya 73 utaramenyekana neza amazina yarashe mu bantu benshi mu kabari kitwa Caribana Pub kari mu murenge wa Gisenyi akagari ka Kivumu, umwe mu bari muri aka kabari yahise yitaba Imana abandi babiri barakomereka bikabije.

Ingabo na Polisi baratwara abakomeretse
Ingabo na Polisi baratwara abakomeretse

Umunyamakuru w’Umuseke uri kuri aka kabari aremeza ko uyu musirikare yahise atabwa muri yombi.

Umuse umaze kumenya ko umusore witwa Jean Claude Niyoyita wavuye iwabo nimugoroba niwe wahitanywe n’amasasu y’uyu musirikare mu kabari. Abakomeretse nitabaramenyekana.

Uwapfuye n’abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga abashinzwe umutekano banze ko umunyamakuru yinjira imbere aho byabereye.

Muzeyi Claude wari muri aka kabari yabwiye Umuseke ko muri aka kabari gakunda kuba karimo indaya nyinshi, uyu musirikare yariho yishimisha kimwe n’abandi maze ngo bakamucomora ibihumbi magana abiri (200 000Rwf).

Muzeyi ati “ Yababaye cyane akajya akomeza kuvuga cyane ati umuntu unjyaniye amafaranga nayampe abivuga kenshi cyane ntawumwitayeho, ahita agenda, agarutse yazanye imbunda, njye nari nsohotse gato arasa mu bantu bari imbere mu kabari.”

Uyu musirikare yakoresheje imbunda ngo yavanye mu kigo abamo kiri hafi cyane y’aka kabari ka Caribana Pub.

Gusa ngo yahise atabwa muri yombi na bagenzi be bahise baza ari benshi bumvise urusaku rw’amasasu.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani, umusirikare witwa Pte Theogene Munyamabazi nawe yakoze ibisa n’ibi ubwo yarasaga abantu mu kabari i Gicumbi batanu bakitaba Imana abandi barindwi bagakomereka. Urubanza rwe rukaba ruri kuba.

Mu bwicanyi bwabaye muri iki gitondo uwabuguyemo ni umugabo, babiri bakomeretse harimo uw’igitsina gore umwe n’undi mugabo umwe bose bataramenyekana imyirondoro.

Polisi yari aha yavuze ko ntacyo yatangaza kuko ibi ari iby’urwego rwa gisirikare, ingabo zari aha nazo zivuga ko amakuru kuri ibi ashobora gutangwa gusa n’umuvugizi w’ingabo ku rwego rw’igihugu, Umuseke utahise ubona kuri telephone.

Umwe mu bakora muri aka kabari utifuje ko dutangaza amazina ye yabwiye Umuseke ko muri aka kabari atari ubwa mbere habereye urugomo nk’uru kuko ngo hakunze kurangwa indaya nyinshi zikurura urugomo mu bagabo rwa hato na hato.

Mu mezi ashize muri aka kabari hakaba ngo haherutse kugwa umugabo wariho asambana n’indaya ariko bikagirwa ubwiru, n’ubwo ngo icyamwishe kitasobanutse neza, gusa bakavuga gusa ko ngo yaguhe ku ndaya muri aka kabari.

Uwitabye Imana n’abakomerekeye muri ubu bwicanyi bakaba bajyanywe kwa muganga na Polisi.

Uwishwe n'abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga
Uwishwe n’abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga
Kuri Caribana Pub ngo hakunze kuba indaya nyinshi zikurura urugomo
Kuri Caribana Pub ngo hakunze kuba indaya nyinshi zikurura urugomo
i Rubavu
i Rubavu mu ruziga rw’ibara ritukura

 

Photos/P Maisha/UM– USEKE

Patrick Maisha
UM– USEKE/Rubavu

6 Comments

  • Ko numva discipline y’abasirikare yarangiye? Ese izo mbunda zibazibitse he? kandi nta burinzi bagiyeho? Abantu banywa kugeza saa kumi n’imwe baba bicariye icyobo kugirango banywe badahaga? Hashyirweho ingamba zo gufunga utubari nijoro nibura saa tanu n’igice babe bafunze. Nawese umuntu arangize umunsi ari mu kabari atangire undi akarimo! Twiyubahe

    • Oyanta gahunda yogufunga utubari gahunda niyo gufunga abasilikari barara mu kabari

  • Uko byaba biri kose, ntabwo yemerewe kurasa abantu ngo nuko bamwibye. Ubuse yarashe uwamwibye? Ese ubundi umusilikare Urara mu kabari we ni bwoko ki? bitondere discipline y’abasilikare tutaba nkabo hakurya mu baturanyi. Ubu agiye kurangiriza ubuzima bwe muri gereza kubera 200,000frw. Very stupid. Iyo mpaba ngo nyamuhe birangire. Gusa biragaragara ko uwo musilikare ari stupid nubundi yari kuzakora andi mahano. Nafungwe.

  • Birababaje cyaneee. bakomeje kwanduza isura nziza ya RDF, hafatwe ingamba kugirango ibi bitazongera ukundi

  • igisirikare ni kikubite agashyi kuko kiradusebeje

  • Moi je crois que les gens en uniforme ne devraient jamais boir! Bizashyirwe muri ethique militaire niba bananyoye banywere muri barracks ok nibateke kudutesha umutwe kandi bashinzwe umutekano wacu nakagombye kunywa byeri hari umujeshi hafi nkumva mfite amahoro ariko siko bimeze! Muramenye rdf mutaba nka babaturanyi bibeshya ikerekezo bagataha mu rda basinze kandi bsmbaye uniforme zo hakurya

Comments are closed.

en_USEnglish