Ngoma: Babiri bafashwe bakekwaho kwiba inka yatanzwe muri Girinka
Kuri station ya Polisi i Kibungo hafungiye abagabo babiri bo mu Kagali ka Kinyonzo mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba inka yatanzwe muri gahunda ya girinka. Umwe muribo yiyemerera ko yayibye naho mugenzi we akemera ko yamufashije kuyishakira umuguzi.
Ubuyobozi bw’Akagali ka Kinyonzo burasaba abakora ubucuruzi bw’inka kujya bazijyana bafite ibyemezo byose byerekana ko baziguze mu buryo bwemewe.
Uyu mugabo witwa Ribanje Ananias ubu ufungiye kuri Station ya Polisi I Kibingo aremera icyaha akanavuga ko ngo yayisanze aho yari iziritse arayizitura arayijyana mu ijoro rya kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru taliki 13, Nzeri, 2014.
Amaze kuyiba yakomeje kwihishahisha kugeza ubwo yafatiwe mu Mujyi wa Kibungo kuri uyu wa Gatanu.
Ribanje ubwo twamusangaga kuri station ya polisi I Kibungo hamwe na mugenzi we yatumye kumushakira umuguzi yatubwiye ko yemera ko yibye inka.
Yagize ati: “Inka narayibye nyisanze aho yari iziritse hanyuma mbwira uyu turi kumwe ngo anshakire uyigura hanyuma aramumbonera gusa ngiye kubona mbona azanye n’abapolisi bahita batuzana hano kudufunga.”
Yongeyeho ati: “Ndasaba imbabazi sinzongera kwiba gusa mbonye ko Polisi y’u Rwanda ikomeye kuko narinzi ko nihishe ahantu batazambona.”
Umusigire w’umuyobozi w’Akagali ka Kinyonzo ni Inyumba Saiba akaba avuga ko uyu mugabo n’ubundi yarasanzwe ashakishwa kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera.
Yagize ati”Uyu mugabo(Ribanje) si ubwa mbere yiba kuko n’ubundi yaramaze iminsi ashakishwa kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera kuko hari n’inka ebyiri yatemye aracika hanyuma aza no kwiba ihene y’umuturanyi ayibagira ku gasozi barayimutesha atwara inyama zimwe izindi arazisiga.”
Inyumba yasabye abaturage kujya bagura inka kandi bakitwaza ibyangombwa bihesha uburenganzira bwo guca aho bashatse hose.
Yagize ati: “Ndasaba umuntu wese ugura cyangwa se ucuruza inka ko agomba kuba afite icyemezo cyimuha uburenganzira bwo gucuruza inka bitabaye ibyo tuzamufata nk’umujura kuko ubu umutekano twarawukajije kandi aho umunyacyaha yajya hose azafatwa”.
Aba bafunze bose baremera icyaha bakanabisabira imbabazi yaba uyu nguyu nyirukwiba ndetse na mugenzi wamufashije kuyishakira uyigura.
Ikindi ngo ni uko muri aka Kagali hagaragaramo cyane ibibazo by’ubujura cyane cyane bushingiye ku biribwa.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
2 Comments
Aba bagabo ni abajura mba nambuye Nyirabihogo
Mwabahase igiti se? Nimwe mworora imisega
Comments are closed.