Digiqole ad

Uganda: Museveni yakuyeho Minisiteri w’intebe Mbabazi

Amakuru atangazwa na The Reuters aravuga ko muri iki gitondo, President wa Uganda Yoweli Museveni yakuyeho Ministre w’Intebe Amama Mbabazi amusimbuza Ruhakana Rugunda. Abakurikirana politiki ya Uganda bavuga ko Amama Mbabazi yari afite amahirwe yo kuziyamamariza kuba Umukuru w’igihugu, ibi ngo bikaba byari bihangayikishije Museveni.

Amama Mbabazi and President Yoweri Museveni bahoze ari inshuti magara
Amama Mbabazi and President Yoweri Museveni bahoze ari inshuti magara

Amama Mbabazi usanzwe ari impuguke mu mategeko, yahoze ari inshuti na President Museveni ariko mu gihe gishize batangiye kudacana uwaka Museveni ashinja Mbabazi gufata ibyemezo batabyumbikanyeho.

Mbabazi we ntiyigize avuga ko ateganya kwiyamamariza kuba President wa Repubulika.

Patrick Amama Mbabazi yavutse muri Mutarama 1949. Yize Politiki n’Amategeko muri Kaminuza ya Makerere. Yabaye Ministre w’Intebe guhera muri Gicurasi 2011. Mbere y’uko ajya kuri uyu mwanya, Mbabazi yabaye Ministre w’umutekano, umwanya yagiyeho muri Nzeri 2009 kugeza Gicurasi 2011.

 Guhera muri 2005 Mbabazi yabaye umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi ‘National Resistance Movement’ rya President Museveni.

Yabaye Ministre w’intebe asimbuye Apolo Nsibambi muri 2011. Amakuru avuga ko yasimbuwe na Ruhakana Rugunda nawe ukomoka mu ishyaka National Resistance Movement.

Ruhakana Rugunda wasimbuye Mbabazi yahoze ari Ministre w'ubuzima muri Uganda
Ruhakana Rugunda wasimbuye Mbabazi yahoze ari Ministre w’ubuzima

Rugunda yize Makerere University mu ishami ry’ubuganga ariko akaba yaratangiye ibikorwa bya Politike akiri muri iyo Kaminuza.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Icyamukuliyeho ntakindi kuko nawe yashakaga kuyobora.M7 yibwirako yavukanyimbuto

Comments are closed.

en_USEnglish