Paccy asanga kujya muri Rwanda Day ari amateka ku muhanzi
Uzamberumwana Oda Pacifique umuhanzi watangiye gukora HipHop nk’umwari n’umutegarugori ku izina rya Paccy mbere y’uko havuka abandi bahanzikazi bakora iyo njyana avuga ko kuba umuhanzi w’umunyarwanda aseruka mu mahanga muri Rwanda Day ari ikintu gikomeye kandi ari intambwe n’agaciro ubuyobozi bw’u Rwnda buha umuziki.
Kuri we guhamagarwa nk’umuhanzi akajya mu gitaramo kirimo Perezida wa Repubulika ni amateka uba wanditse nk’umuhanzi udashobora kuzapfa wibagiwe.
Paccy yabwiye Umuseke ko ari amahirwe umuhanzi aba abonye yo gukumbuza abanyarwanda baba mu mahanga igihugu cyabo no kwimenyekanisha kurushaho ku giti cye.
Ati “ Ikiza mbona ni uko nanone nta muhanzi ujyayo inshuro zikurikiranya, nanjye nta gucika intege ni inkono itarashya”.
Bamwe batangaza ku mbuga za Internet ko bibaza impamvu Paccy nawe atarabona aya mahirwe yo kujya muri Rwanda Day.
Muri Rwanda Day izaba muri iyi week end i Atlanta muri Leta ya Georgia, USA abahanzi Jules Sentore, Teta Diana, Massamba na King James nibo bazatarama bafatanyije n’abahanzi b’abanyarwanda basanzwe baba muri Amerika.
Paccy yakomeje agira ati “Nta mpamvu yo kwirirwa abantu bajya impaka ku bahanzi bahamagawe, kuko nka King James ni umuhanzi njye ntatinya kwita umu star.
Naho kuri Jules na Teta nabo ni abahanzi bakora injyana gakondo kandi n’igitaramo kizaba ari ukuvuga ku muco w’u Rwanda. Numva rero nta kintu cyagatumye abantu babitindaho cyane kuko ni amahirwe yabo”.
Uyu muhanzikazi akomeza avuga ko mu gihe akiri muri muzika ari zimwe mu ndoto afite zo kuzagenda aherekeje Perezida nk’umuhanzikazi w’umunyarwanda ukora injyana ya HipHop.
Muri gahunda ze za muzika, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Banseka” ikaba ari indirimbo ya kabiri kuri album ya gatatu arimo gutegura. Umva indirimbo nshya ya Paccy yise “Banseka”
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW