Digiqole ad

Pte Munyambabazi arasaba imbabazi imiryango yahemukiye na RDF

Gicumbi – Urubanza rwa Pte Theogene Munyambabazi warashe abantu batanu bagapfa rwongeye gusubukurwa kuri uyu wa 18 Nzeri, mu iburanisha ryabereye munzu mberabyombi y’Akarere ka Gicumbi, uyu musirikare yavuze ko asaba imbabazi imiryango yiciye abayo ndetse n’ingabo z’u Rwanda abarizwamo.

Pte Munyambabazi, ufunze amaboko,yinjira mu rukiko i Gicumbi kuri uyu wa kane
Pte Munyambabazi, ufunze amaboko,yinjira mu rukiko i Gicumbi kuri uyu wa kane

Uru rubanza ruri ruburanishwa n’abasirikare. Umushinjacyaha yatangiye asobanura uko uregwa yakoze icyaha biturutse ku makimbirane yagiranye n’abo bari bahuriye mu nzu y’imyidagaduro mu mujyi wa Gicumbi.Akaba aregwa ubwicanyi bugambiriwe.

Umushinjacyaha yasobanuye ko Pte Munyambabazi yarashishije abo yishe imbunda ya SMG 1337 yari asanzwe akoresha nk’umusirikare, ibi ngo yabikoze nyuma y’uko DJ n’abandi bamusohoye muri iyi nzu y’urubyiniro n’akabari.

Umushinjacyaha asobanura ko uyu musirikare yafunguye amasasu menshi mu kabari karimo abantu barenga 20, akavuga ko abarokotse atari ku mbabazi za Munyambabazi ahubwo ari amahirwe bagize.

Munyambabazi arashinjwa gukora iki cyaha bigambiriwe kuko yakoze urugendo ava mu kabari ajya kuzana imbunda mu kigo yabarizwagamo nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru w’Umuseke wari muri uru rubanza.

Umushinjacyaha avuga kandi ko uyu musirikare atari yasinze kuko yari yanyoye Pt Mutziig eshatu mu kabari kitwa Golf, akanywa n’indi imwe aha mu nzu y’imyidagaduro ya Hunters ari naho yakoreye icyaha. Izi nzoga ngo zikaba atari zo zaba zaratumye akora icyaha.

Umushinjacyaha avuga kandi ko mu ibazwa uregwa we ubwe yemeye ko yashakaga kurasa abantu batatu, kandi abizi neza ko imbunda itarasa amashaza ahubwo irasa amasasu yica.

Ubushinjacyaha bukaba bwamusabiye igihano cyo kwamburwa impeta za gisirikare no gufungwa burundu.

Munyambazi ahawe umwanya yisobanuye avuga ko atari agambiriye kurasa abantu benshi ahubwo yashakaga kurasa abantu batatu gusa bari bashyamiranye nawe kandi ngo nabo atari asanzwe azi.

Uyu musirikare ati “Ariko ndasaba imbabazi imiryango yabo narashe ndetse n’ingabo z’igihugu.”

 

Umwunganizi ararega Leta

Abantu buzuye mu cyumba cy'urukiko ngo bumve imikirize yarwo kuri ubu bwicanyi
Abantu buzuye mu cyumba cy’urukiko ngo bumve imikirize yarwo kuri ubu bwicanyi

Mu rukiko hagaragaye abunganizi mu mategeko bane baburana indishyi ku miryango yabuze ababo.

Umwe mu bunguranira imiryango y’abagizweho ingaruka n’ubu bwicanyi yavuze mu rukiko ko arega Leta ko yagize uruhare muri ubu bwicanyi kuko yakoze ‘recrutement’ y’uyu Munyambabazi mu 2008, kuba baramenye imyitwarire ye mibi ntihagire icyo bakora, ndetse anashinja RDF uburangare kuri uyu musirikare.

Uyu mwunganizi kandi ararega uburangare abashinzwe umutekano w’ikigo yabagamo aho yagiye kuzana imbunda ntibamubone.

Akavuga kandi ko iyi mbunda yicishije abantu yayihawe mu rwego rw’akazikuko ngo nta kuntu yari kuyibona kuko iyo barangije akazi bazibika hamwe, ndetse we by’umwihariko bari bazi ko yagiye hanze atari mu kazi.

Urukiko rwavuze ko uyu musirikare afata akanajyana imbunda atanyuze mu nzira aandi basanzwe bacamo bityo ibyo bitakwitwa uburangare bw’abacunga umutekano kuko kuri buri giti hatashyirwa umusirikare.

Uyu mwunganizi arasaba indishyi zingana na miliyoni 200 kuko uyu musirikare atubahirije ingingo ya kabiri y’itegeko teka rya Perezida wa Republika No33/01 ryo mu 2012 rigena imitunganyirize n’inshingano z’ingabo z’igihugu.

Izi ndishyi ngo zikwiye gutangwa na Leta kuko uyu musirikare ari umukozi wa Leta. Ati “Kandi uyu yari mu kazi ntabwo yari muri Conje

Abacamanza banzuye ko uru rubanza ruzasomwa tariki 06 Ukwakira 2014.

 

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

9 Comments

  • Mwiriwe, mbona umushinjacyaha ahubwo ubutaha nawe azaturasa yanyoye izo Munyamababazi yari yanyoye avugako zidasindisha. Ese bwana mushinjacyaha ntabwo uzi ko alchoool tutemerewe kurenza ikirahure kimwe?

    • hahaha,ni gute petit mitzing 4 zitagusindisha ariko? yego ntizatuma ukora ibyo utagambiriye.

    • uriya musirikare jye nabona yababarirwa kuko imbunda umusirikare ayihabwa ngo arinde abandi nawe atisize ese abo bamukubise babona ko bo batamuhohotera noneho uwabazura bafungirwa ihohotera kuko yabyinishije undiq?2

  • @Ndanga:Umushinjacyaha yavuze ibi agamije ko uyu ushinjwa atakwitwaza ko yarashe aba bantu abitewe n’ubusinzi bityo akaba yatuma urukiko rumuhanira icyaha cyo kwica atabigambiriye bityo akanahabwa igihano gito. Ntaho bihuriye rero n’iri tegeko ry’ikirahuri kimwe ntazi aho wakuye. Ese wari uziko uyu musirikare abashije kwemeza urukiko ko yabitewe n’ubusinzi yahanirwa icyaha gito ?Tujye twitondera gukora comments twibasira umuntu mu bintu technique tutumva.

  • Njye ndabona uyu mushinjacyaha ari umusinzi cyane. Ngo ntabwo yari yasinze kandi yari amaze kunywa Pt Mutsig 3 akongera kunywa indi aho yarasiye abantu. Kuri we se umuntu asinda yonyoye zingahe?

    • ahubwo urwo rwunga nizi itegeko riruhana rirahari yagiye murubanza yasinze ariwe

  • Icyo gicucu cyaduhekuye , sha bazagikanire cyumve , duhuye namwereka

  • uko byagenda kose, uyu musrikirari yakoze ibara kandi agomba kuri hanirwa byintagarugera , ikindi kandi tukamenya ko iyi atariyo discipline yatojwe na RDF, ibi yabikoze kugiti cye , kuko buri wese agira kamere ye mbi cyangwa nziza .

  • bakubite rushati ntazi icyo gukora

Comments are closed.

en_USEnglish