“Nta kimenyane nshaka mu kazi witwaje uwo uri we”- Min. Joe Habineza
Ku wa 18 Nzeri 2014 mu nama yahuje abakinnyi ba sinema mu Rwanda, Aba producers, cameraman, ndetse n’abanditsi ba filme, Ambassadeur Minisitiri Joseph Habineza yabasabye gukorera imirimo yabo ku gihe. Mu gihe hari uteze ko hari ubufasha bundi azamufasha kubera ko baziranye yasubiza amerwe mu isaho.
Minisitiri w’Umuco na Siporo Joe Habineza yatangije icyo kiganiro anenga bamwe muri abo batunganya sinema nyarwanda ku kutubahiriza igihe cyari cyagenwe ko inama itangira. Bikaba byari biteganyijwe ko inama itangira saa tatu (9:00’) za mu gitondo ikaza gutangira hafi saa ine(10:00’).
Mu kiganiro yageje ku bari bitabiriye iyo nama, Joe Habineza yatangaje ko kugirango sinema nyarwanda igere ku rwego mpuzamahanga hari ibyo abo ba producers, abakinnyi ndetse n’abandi bagomba kwigomwa.
Yagize ati “Sinema ni bumwe mu bukungu bushobora kuzamura iterambere ry’igihugu ku rwego mpuzamahanga. Ariko se mu gihe utubahiriza igihe uzabigeraho ute?
Ikintu cyantangaje ni uko aho nasize sinema iri ari naho nayisanze, numvaga nzasanga igeze ku rwego rundi ruhanitse kurusha aho iri ubu.
Ntabwo mbanenga kuko mwaragerageje, ariko ku ruhande rwanjye mwakabaye mugeze ahandi hantu haruta aho sinema nyarwanda igeze muri iki gihe.
Umurongo wa mbere ushobora gutuma sinema nyarwanda irenga imbibi, ni uko mugomba kugerageza kwandika inkuru zivuga ku muco nyarwanda cyangwa se amateka.
Ibyo byatuma n’umunyamahanga ashaka kureba ya filme kugira ngo agire icyo abona kidasanzwe n’izo bakina. Ariko niba uri aho utegereje ko uzaza muri minisiteri kubera ko tuziranye hari icyo nzagufasha ube ubyibagiwe. Nta kimenyane mu kazi niwo murongo nshaka ko mumenyera”.
Ikindi Joe Habineza yasabye abari muri iyo nama, ni uko ingamba zizajya zifatirwa aho bahuriye zajya zihita zitangira gushyirwa mu bikorwa aho gushyiraho iminsi runaka bizakurikiranirwa.
Makuza Lauren ushinzwe umuco muri minisiteri, yasabye abayobozi ba sinema mu Rwanda ko bakwiye kubanza bakishyira hamwe bityo na minisiteri yajya kugira inkunga itanga ikamenya abo iyiha.
Vuningoma James umunyamabanga nshinga bikorwa mu nteko y’ururimi yasabye abanditsi ba sinema nyarwanda ko bakwiye kujya bazana izo filme banditse mbere yo gukinwa bakagira amagambo amwe n’amwe bakosorerwa atari mu Kinyarwanda kizima.
Bityo ngo nibwo buryo bushobora kuzatuma n’abana babyiruka bagenda barushaho kumenya ikinyarwanda kiza mu gihe bigaragara ko abo bana aribo bakunze gukurikirana izo filme.
Ikibazo cyagaragajwe n’abo bakinnyi ba sinema cyo kuba bashyira hanze filme bazi umubare wazo nyuma bagasanga hari abazibye bakazicuruza mu buryo butemewe, Joe Habineza yabijeje ko ari kimwe mu bintu agiye guhagurukira ndetse abifashijwemo n’inzego zishinzwe umutekano.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW