Murekezi na Amb. wa USA mu Rwanda baganiriye ku iterambere na Ebola
Kimihurura, 18 Nzeri 2014 – Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi yagiranye na Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda Donald W. Koran, yamugaragarije imigambi y’ingenzi afite mu gukomeza iterambere ry’igihugu. Banavuze ku nkunga u Rwanda rwatanga mu guhangana n’icyorezo cya Ebola gikomeje koreka imbaga muri Africa y’Iburengerazuba, hari kandi mu rwego rwo kubonana bwa mbere na Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda kuri uyu Ambasaderi.
Amb. Donald W.Koran yabwiye abanyamakuru ko ibiganiro bye na Minisitiri w’Intebe byibanze cyane ku buryo igihugu cya Leta zunze ubumwe za America cyakomeza gufasha u Rwanda mu nzira y’iterambere cyane mu bijyanye no gushyigikira imishinga y’iterambere irimo ibikorwaremezo, ibintu igihugu cye cyashoramo imari mu Rwanda, ndetse n’ibijyanye no gukomeza gufashaurwego rw’ubuzima mu kurwanya icyorezo cya SIDA.
Mu bikorwaremezo baganiriyeho, harimo kongera amashanyarazi, umushinga wo kubyaga ikiga cya Kivu ingufu za Gas Methane, kubaka ingomero z’amashanyarazi, no gukomeza kongera ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.
Minisitiri ushishinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Mme Stella F. Mugabo yavuze ko uku kubonana kwa Ambasaderi wa USA mu Rwanda na Anastase Murekezi kwari kugamije guhura na Minisitiri w’Intabe mushya ku nshuro ya mbere ngo baganire ku migambi y’ingenzi afite.
Yavuze ko uku guhura kuza gufasha Amb. Donald Koran kuzaganira n’abashoramari bo muri Amerika ibice by’ingenzi bashobora gushoramo imari yabo mu Rwanda.
Yagize ati “Ahagarariye igihugu cya America nka Leta, ariko afite n’abandi bashoramari ahagarariye, azafasha abashaka gushora imari mu Rwanda, kumenya ibyo u Rwanda rukeneye babe aribyo bibandaho.”
Baganiriye kuri Ebola
Minisitiri Stella Mugabo yavuze ko u Rwanda nk’igihugu kitabira ibikorwa by’ubufasha cyane mu kubungabunga umutekano mu bindi bihugu, rwasabwe kugira icyo rwakora mu gufatanya n’abandi kurwanya Ebola.
Avuga ko u Rwanda rwagaragaje ko abaganga rufite badahagije bityo ngo ibiganiro birakomeza harebwe ibyo u Rwanda rwashobora gutangamo ubufasha mu bushobozi bwarwo n’iyo byaba mu bundi bintu bitari abaganga.
Amb. Donald Koran yanaganiriye na Minisitiri w’Intebe ku bijyanye n’inkunga America itanga mu binyuze mu bufatanye bwa African Growth and Opportunity Act (AGOA).
Uyu mwaka iyi nkunga yakagombye guhagarara bitewe n’uko amasezerano ameze, ariko ngo hagiye kubaho ibiganiro ku buryo America yazakomeza kuyitanga, muri Nzeri 2015 hakazatangazwa imyanzuro.
Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri yavuze ko Amerika nta kintu yahinduye ku byo yateragamo inkunga u Rwanda.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
5 Comments
You guys re-read your title and see, are u promoting Ebola?
My friend it is who have may be problem!!!
My friend it is u who have may be problem!!! Baganiriye kw’iterambere na Ebola (about development and ebola) where is promotion of ebola????
America isanzwe idufasha muri byinshi kandi biteza imbere igihugu cyacu twizere ko ingamba mwafashe zo kurwanya Ebola zizakazwa kugirango itazinjira mu gihugu cyacu.
numvise ko Obama agiye kohereza n’ingamo muri liberia ngo zirwanye Ebola urabona ko ari ikibazo amerika yahagurukiye kandi n’u Rwanda ndatekereza ko tuzafasha ibihugu bifite kiriya kibazo ari nako dukomeza kwirinda ko kiriya cyorezo cyanagera no mu Rwanda
Comments are closed.