Digiqole ad

DRC: Sosiyete sivile irasaba Leta gukurikiza amasezerano ya Addis-Abeba

Raporo yasohowe n’ihuriro ry’imiryango itagengwa na Leta muri Repubulika iharanira  mu rukerera rw’uyu munsi irasaba Leta  kongera ingufu mu gushyira mu bikorwa amasezerano yasinyiye Addis Abeba muri Ethiopia yasabaga abayasinye kugira uruhare mu kwambura intwaro imitwe yitwara gisirikare no kugarura amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Abakuru b'ibihugu byasinye amasezerano ya Addis Ababa: Uhereye iburyo: Kagame Paul w'u Rwanda, Nkosazana Dramini Zuma ukuriye AU, Yoweli Museveni wa Uganda, Jakaya Kikwete wa Tanzania, Joseph Kabila wa DRC na Salva Kirr wa S. Sudan
Abakuru b’ibihugu byasinye amasezerano ya Addis Ababa: Uhereye iburyo: Kagame Paul w’u Rwanda, Nkosazana Dramini Zuma ukuriye AU, Yoweli Museveni wa Uganda, Jakaya Kikwete wa Tanzania, Joseph Kabila wa DRC na Salva Kirr wa S. Sudan

Aya masezerano yasinywe muri Gashyantare 2013, ashyirwaho umukono n’ibihugu 11 bya Africa bikuriwe n’Umuryango mpuzamahanga ushinzwe amahoro ku Isi UN.

Iyi sosiyete sivile (Organisation de Sociétés civiles, OSC)yanenze Leta ya Congo ko nta kintu na kimwe yakurikije mu bintu icumi yasinyiye i Addis- Abeba.

Uyu muryango ugaya Leta kuba ishaka gukoresha igisirikare ku nyungu z’abanyapolitike  bityo ngo Leta igakoresha igisirikare mu bikorwa bihohotera abaturage ishinzwe kurinda.

Bagaya kandi uburyo igisirikare kigibwamo n’abantu bamwe abandi bagakumirwa.

Iri huriro risanga Leta itazashobora gukora neza inshingano zayo niba inzego nka Police,Igisirikare n’urwego rw’ubutabera bidakorana neza hagamijwe gufasha abaturage.

Mu ngingo esheshatu Leta ya DRC yasinyiye Addis Abeba harimo ko igomba gukora ibishoboka byose ikagarura amahoro Ntara y’Uburasirazuba bwa DRC yayogojwe n’imitwe yitwara gisirikare iteza umutekano muke mu  bihugu bituranye na DRC.

Mu zindi ngamba DRC yari yasinyiye ariko itakurikije harimo guha abaturage ibikorwa remezo ndetse no kuvugurura inzego z’imari kugira  ngo na Ruswa icike.

OSC igaya Leta ko nta kintu kigaragara ikora ngo yuzuze ibyo yasinyiye i Addis Abeba , Ethiopia.

Aya masezerano yasinywe kandi n’ibihugu by’Angola, Burundi,  Repubulika ya Centrafrique (CAR), Congo Brazza, Congo-Kinshasa, Rwanda, Africa y’epfo,  Sudani y’epfo, Uganda, Tanzania na Zambia.

Radio Okapi

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Congo ni izina gusa isa n’umubiri utagira umutima nama,abasirikare bawurinda,nta buyobozi igira,nta gisirikare igira inzego ntizikora,abaturage ni beza babuze ubuyobozi,ikeneye generation nshya isimbura abategetsi b’ibisambo basahura igihugu bajyana mu mahanga.

Comments are closed.

en_USEnglish