Imirenge izajya itanga amasoko ya Leta atarengeje miliyoni 10
Umuyobozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amasoko ya Leta(Rwanda Public Procurement Authority), Nsengiyumva Edison yabwiye abitabiriye amahugurwa azamara iminsi ibiri(15-17, Nzeri) ari kubera i Muhanga ko ubu ibigo by’ubuzima, n’imirenge igize aka karere bifite uburenganzira bwo gutanga amasoko atarengeje agacio ka miliyoni 10.
Yasabye abatanga amasoko ko bagomba kubaha umutungo wa Leta kandi bagakurikiza amategeko agenga itangwa ry’amasoko mu Rwanda.
Ubusanzwe Minisiteri, ibigo bya Leta, n’izindi nzego zitandukanye za leta kugeza ku turere nizo zari zifite mu nshingano zazo gutanga amasoko, ariko kuva umwaka ushize Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutunganya amasoko, cyasohoye amabwiriza y’uko imitangire y’amasoko igomba kumanuka ikegerezwa inzego z’imirenge, ibigo nderabuzima n’ibindi bigo bya Leta bikorera mu turere.
Nk’uko byavuzwe na Nsengiyumva Edison, kuva aho aya amabwiriza asohokeye, hari imirenge yahise iyashyira mu bikorwa ariko itarahabwa ubushobozi.
Ubu ngo ikigamijwe n’uko abagize akanama gashinzwe gutanga amasoko ku mirenge no mu bigo nderabuzima barushaho kumenya amabwiriza agenga imitangire y’amasoko kugira ngo babashe kwirinda amakosa akunze gukorwa mu mitangire yayo bityo bakamenya inzira binyuramo kandi bakazubahiriza.
Renzaho Daniel, Umukozi mu Kigo nderabuzima cya Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, akaba n’umwe mu bagize akanama gashinzwe amasoko avuga ko akurikije inshingano zindi basanganywe bagombye guhabwa agahimbazamuskyi kuko bakora inama nyuma y’amasaha y’akazi kandi bikaba ngombwa ko bataha batinze kandi amakosa ashingiye ku byemezo bafashe nibo bayabazwa bityo akifuza ko bajya bahemberwa izo nshingano z’inyongera.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Kamonyi, Bahizi Emmanuel yamaze impungenge aba bagize akanama k’amasoko kuko ngo hari itegeko rusanzwe ribemera agahimbazamusyi.
Yabasabye kunoza imikorere yabo bityo amakosa yagaragaye ahandi mu gutanga amasoko ntazabagereho. Kuri we ngo icya mbere abagize aka kanama bagomba kwitaho ni uguha amahirwe angana abapiganirwa gutsindira amasoko..
Abakozi 5 nibo bashinzwe akanama k’amasoko mu mirenge no mu bigo nderabuzima, gusa itegeko riteganya ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Umucungamari, n’umukozi ushinzwe irangamimerere batagomba kuba muri aka kanama k’amasoko.
Ibihumbi 51, 000 by’amafaranga y’u Rwanda niyo yagenwe nk’ agahimbazamusyi abashinzwe imitangire y’amasoko ku rwego rw’akarere bagomba guhabwa.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.
3 Comments
Abayobozi b’imirenge bari bakennye ubwo bahawe gutanga amasoko mu gusinya ngo hishyurwe rwiyemeza mirimo ntibazirangareho ,dore ko uretse imodoka bahawe na leta kubaka byarabananiye kubera ubukene…….
abayobozi b’ibigonderabuzima ni bareke kugira igomwa batange prime igenewe akanama k’amasoko(39.000) na perezida yarabyemeje mu igazeti nshyashya dore ko ibyo badafitemo akantu batabisinya.
ubwo hari prime igenewe akanama kamasoko tugiye kujya tubikora neza,ariko abakoresha bacu turabiyamye ntibakatuvangire kuko baba bashaka kwaka abantu ruswa kandi ataribo bazabaha isoko.
Comments are closed.