“Muzika ni nk’umupira w’amaguru, urakundwa uyu munsi ejo hakaza undi”- Social
Mugwaneza Lambert umwe mu bahanzi bazamutse vuba muri muzika bitewe na zimwe mu ndirimbo yagiye akora zigakundwa azwi muri muzika nka Social Mula, ku ruhande rwe agereranya muzika n’umupira w’amaguru.
Social Mula avuga ko urebye uburyo umuhanzi azamuka agakundwa ariko mu gihe gito hakazamuka undi wawundi akaba atangiye gusa naho ava mu mitwe y’abantu, asanga ari kimwe n’umukinnyi w’umupira w’amaguru kuko nawe iyo agize ikibazo gato gituma ataguma mu kibuga asanga abandi barafashe wa mwanya we.
Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Social Mula yatangaje ko kugirango ukomeze ukundwe muri muzika bisaba imbaraga nyinshi. Bityo rero ngo asanga ari kimwe no gukina umupira w’amaguru.
Yagize ati “Kugeza ubu muzika nyarwanda igeze ahantu heza buri muhanzi yakwishimira cyangwa se buri munyarwanda ushyigikiye iterambere rya muzika yakwishimira.
Gusa nanone birasaba imbaraga nyinshi abahanzi kuko kugeza ubu muzika nyigereranya n’umupira w’amaguru. Iyo ugize akabazo gato gatuma hari ugusimbura mu kibuga usanga yarafatishije umwanya wawe kuwumukuraho bigusaba imbaraga zitoroshye.
Ni kimwe na muzika aho igeze ubu, iyo ugize impamvu ituma ucecekwaho ntuvugwe ku bikorwa ukora byawe bya muzika abahanzi bari hanze aha usanga amaze kukujyana abakunzi bawe bamwe na bamwe.
Ibi rero n’ibintu byo kwishimira ku bahanzi bose, kuko mbere wasangaga umuhanzi umwe ariwe ukinwa ku maradio cyangwa avugwa mu bitangazamakuru bitandukanye”.
Social Mula yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo, Abanyakigali, Hansange, Agakufindetse n’izindi. Mu minsi ishize akaba yarashyize hanze amashusho y’indirimbo yise“Rurayunguruye”.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW