Digiqole ad

Israel: 13 ku ijana bonyine bemera ko Israel ibanye neza n’amahanga

Mu ibarurisha mibare ryakozwe na Kaminuza yigisha imibanire n’amahanga yitwa The Israeli Institute for Regional Policies igaragaza ko 13 ku ijana ry’ababajijwe  bemera ko igihugu cyabo gifite isura nziza mu mahanga, naho abandi 87 ku ijana bameza ko igihugu cyabo kitavugwa neza mu mahanga, bagasanga ibyo byakemurwa n’uko Israel na Palestine babana amahoro.

)Ubanza i buryo)Nimord Goren yemeza ko Abatuye Israel bakeneye ko isura y'igihugu cyabo iba nziza
(Ubanza iburyo)Nimord Goren yemeza ko Abatuye Israel bakeneye ko isura y’igihugu cyabo iba nziza mu mahanga

Mu bantu 500 babajijwe guhera kuri 9 kugeza kuri 11 Nzeri, 13 ku ijana muribo nibo bemeje ko igihugu cyabo kibanye neza n’amahanga.

35 ku ijana bemeje ko ibintu bimeze nabi naho 45 ku ijana bemeza ko ibikorwa bya gisirikare byiswe Protective Edge byatumye igihugu cyabo cyangwa n’amahanga.

61 ku ijana bavuze ko iyi sura mbi izahinduka ariko igihugu cyabo cyerekanye ubushake n’uruhare mu kugarura amahoro hagati yacyo na Palestine.

50 ku ijana bemeza ko bababajwe no kubona Israel igirana ibiganiro na Hamas na Fatah mu gihe abandi 45 ku ijana bavuga ko byabashimishije.

61 ku ijana bemeza ko Israel ishobora kuganira n’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati kugira  ngo amahoro agaruke, naho abagera kuri 67 baba mu ishyaka riri ku  butegetsi rya Likud nabo bemeza ko ibi bishoboka.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku baturage b’Abayahudi n’Abarabu batuye Israel bafite imyaka 18 y’amavuko kuzamura, bukaba bufite igipimo cyo kwibeshya kitwa ‘margin of error’ mu Cyongereza kingana na 4.5 ku ijana.

Mu gihe ubushakashatsi bwerekanye ko imibanire ya Israel n’amahanga imeze nabi muri rusange, ubu  bushakashatsi  bwerekanye kandi  ko Israel na USA babanye neza cyane.

Nubwo ariko bimeze gutyo, igihe Protective Edge yabaga, Netanyahu na Kerry ntibumvikanaga ku ngufu IDF yakoreshaga mu gusenya Hamas.

Nimrod Goren, ukuriye abakoze ubu bushakashatsi, yagize ati: “ Iyi mibare irerekana ko abaturage bacu bahangayikishijwe n’isura y’igihugu cyabo mu  mahanga kandi bagasaba ko yahindurwa.”

Ubushakashatsi bwerekanye ko Israel yibanda cyane ku mibanirire yayo na UISA ndetse n’ibihugu bidaheza inguni byo mu Burasirazuba bwo hagati. Abaturage babajijwe nta kintu batangaje ku mibanire na Iran cyangwa Ubushinwa.

Ku kibazo cyo kumenya ibihugu Israel iha agaciro kurusha ibindi, 95 ku ijana barusije USA, 33 ku ijana basubiza Uburusiya, 32 ku ijana basubiza Ubudage, 27 ku ijana basubiza Misiri, abandi 32 nabo basubiza Ubwongereza.

Abari hagati ya 2 na 4 ku ijana bavuze ko Palestine, Jordan na Turikiya bifite agaciro mu maso ya Israel. Ubu bushakashatsi bwerekanye ko 20 ku ijana aribo bonyine bishimira uko Leta ihangana n’ibibazo by’ububanyi n’amahanga.

16 ku ijana bashyigikiye politike ya  Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Avigdor Liberman  mu buryo yitwaye ku kibazo cya Hamas mu minsi yashize.

Ku kibazo cy’uburyo USA ikemura ibibazo mu Burasirazuba bwo hagati, 90 ku ijana basubije ko USA ibogamira kuri Israel.

Naho 54 ku ijana bakemeza ko ibyaba byiza ari uko Israel na Palestine byaturana byombi ari ibihugu byigenga.

The Jerusalem Post

NIZEYIMANA Jean Pierre

UM– USEKE.RW

en_USEnglish