Digiqole ad

Abahanzi bazajya muri Rwanda Day  izabera Atlanta barahaguruka none

Ku nshuro ya ya gatandatu u Rwanda rutangiye igikorwa cyo guhuriza hamwe abanyarwanda baba mu mahanga mu cyo bise ‘Rwanda Day’, Abahanzi bazitabira icyo gitaramo bazahaguruka ku munsi w’ejo berekeza i Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Bamwe mu bahanzi bazerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ku munsi w'ejo
Bamwe mu bahanzi bazerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku munsi w’ejo

Umwaka ushize wa 2013 iki gikorwa cyabereye i Boston ho muri Amerika, kitabirwa n’abahanzi b’abanyarwanda babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barimo, The Ben, Meddy, K8 na Alpha Rwirangira.

Kuri iyi nshuro akaba aribwo iki gitaramo kizahuriramo abahanzi benshi b’abanyarwanda yaba abazaba bahagutse i Kigali ndetse n’abo bazasanga i Atlanta.

None tariki ya 17 Nzeri 2014 nibwo abahanzi bava mu Rwanda bazerekeza muri Amerika. Abo bahanzi akaba ari King James, Jules Sentore, Teta, Massamba na Sophia.

Nyuma rero bakazahahurira n’abandi bahanzi barimo The Ben, Meddy, K8 Kavuyo ndetse na Nsengiyumva Emmanuel uzwi nka Emmy.

Mu kiganiro na Umuseke, King James umwe mu bahanzi basanzwe bitabira ibyo bitaramo yagize icyo avuga ahishiye abantu bazaza muri icyo gitaramo.

Yagize ati “Ikintu numva njye navuga ku gitaramo kigiye guhurirwa n’abahanzi benshi b’abanyarwanda, ni uko abazakitabira bazanezerwa peee!! Kuko tuzerekana aho muzika nyarwanda igeze mpamya ko benshi mu banyarwanda bari muri Amerika adufitiye inyota.

Ku ruhande rwanjye mfite zimwe mu ndirimbo nzaririmba bakunze cyane muri iyi minsi nk’uko babinyereka kuri internet bazisura. Muri izo ndirimbo nkaba navuga nka ‘Yantumye’ ndetse n’izindi”.

Iki gitaramo bikaba biteganyijwe ko kizaba tariki ya 19 na 20 Nzeri 2014 mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia. Kikazitabirwa n’abanyarwanda baba muri uwo mujyi ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ohh lala aho kujyana TETA nari kujyana SENDERI International Hit, kuko niwe ufite indirimbo zishyushya abantu. Ubwo se TETA azaririmba Fatafata yashishuye atari kumwe na Rubani boyizi bizakunde koko. Nta ni zindi ndirimbo afite. dot com dot com

  • Reka nta Teta mu gitaramo cyo gukumbuza bene wacu u Rwanda! Nange nahitamo Urban Boys, bariya ni abahanzi ureke za hogoza!!

  • ARIKO NKAWE UVUGA NGO TETA AZARIRIMBA IKI? NTABWO UZI INDIRIMBO YE NDAJE YA GAKONDO IRIMO UBUTUMWA BWIZA BUHUMURIZA NTABWO UZI CANGA IKARITA NTABWO UZI KATA NTABWO UZI CALL ME NTABWO UZI FATA FATA REMIX NTABWO UZI UNDI MUNSI N’IZINDI NYINSHI TETA KOMEZA WICANGIRE IKARITA NGO NI KATA NDAKWIKUNDIRA DISI URI NA KEZA BAKUVUGA KUKO UKORA UKANAGIRA AMAHIRWE BIKABACANGA BIKANABARYA TETA OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE

  • oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee tetaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa

  • Umva uwo muturage ngo james nta nyota tubafitiye sinjya numva n’indirimbo zanyu nta nubakumbuye voila tout

  • Uriya wiyita Christian (reba hejuru) ni NTAMUNOZA, aba nibamwe bita ba contre succès!!!!! Wamugani wa ya ndirimbo ngo “Aho bageze kuhabamanura byabavunaaaa!!! Muace fitina dii. Imyumvire yawe siyo ya twese gumana iyo mukushi yawe puuuu!!!

Comments are closed.

en_USEnglish