Imyanya 2 y’akazi – Koperative TUZAMURANE (Deadline 26th September)
ITANGAZO RYO GUTANGA AKAZI K` UMUKONTABULE (ACCOUNTANT) N’UMUHUZABIKORWA W’INZOBERE MU GUTUNGANYA IBIRIBWA (FOOD SCIENTIST) MURI KOPERATIVE TUZAMURANE
Koperative Tuzamurane ikora imirimo yo gutunganya ibiva ku nanasi (kuzumisha) ikorera mu mudugudu wa Byimana, Akagali ka Rubimba, Umurenge wa GAHARA, Akarere ka KIREHE, iramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubumenyi ko ishaka gutanga akazi k`Umukontabule (Comptable/Accountant) n’Umuhuzabikorwa w’inzobere mu gutunganya ibiribwa (Food scientist).
Ku myanya yombi, abasaba ako kazi bagomba kuba bujuje ibi bikurikira :
Kuba ari Abanyarwanda,
Kuba bazi gukoresha neza mudasobwa cyane cyane MS Excel na MS Word,
Kuba bazi neza Icyongereza cyangwa Igifaransa. Kuba bazi izo ndimi zombi byaba ari akarusho,
Kuba barakoze muri koperative bizaba akarusho,
Kuba biteguye gukorera no gutura mu murenge wa Gahara, Akarere ka Kirehe.
Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire ;
Abasaba akazi ka Kontabule (Comptable/Accountant) bagomba kuba bujuje by’umwihariko ibi bikurikira :
Kuba bafite impamyabushobozi ya Kaminuza (A0) mu Icungamutungo cyangwa mu Ibaruramari ;
Kuba bafite uburambe nibura bw’umwaka umwe (1) muri ako kazi ;
Kuba bazi gukoresha Program z’ibaruramari kuri Mudasobwa (logiciel comptable/Accounting software) byaba ari akarusho ;
Kubona inyandiko eshatu z’abantu bemeza ko babazi neza. Kuba abo babazi batuye mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Gahara byaba ari akarusho.
Abasaba akazi k’Umuhuzabikorwa w’inzobere mu gutunganya ibiribwa (Food scientist) bagomba kuba bujuje by’umwihariko ibi bikurikira :
Kuba bafite Impamyabushobozi ya kaminuza (A0) mu gutunganya ibiribwa (Food Sciences) ;
Kuba bafite uburambe nibura bw’imyaka ibiri (2) ;
Kuba barakoze imirimo yo gutunganya ibituruka ku nanasi (kuzumisha) byaba ari akarusho.
Abujuje ibisabwa kuri iyi myanya basabwe kuzana amabaruwa asaba akazi yandikiwe Perezida wa Koperative Tuzamurane yometseho :
Umwirondoro (CV) wabo na fotokopi y`indangamuntu zabo,
Fotokopi ya Dipolome zabo n`ibindi byemezo by`ingirakamaro nk` iby` amahugurwa.
Ibyemezo by`aho bakoze iyo mirimo biriho amazina na telefoni z`abayobozi baho,
Ibi byose biri mu ibaruwa ifunze neza bikagezwa ku biro bya Koperative Tuzamurane biri mu Murenge wa Gahara, mu Karere ka Kirehe, cyangwa bakabyohereza kuri e-mail [email protected] (bagatanga kopi kuri [email protected]) bitarenze ku wa gatanu tariki ya 26/09/2014 saa kumi n`imwe (17h00’).
Icyitonderwa : Abazaba batoranijwe bujuje ibisabwa bazamenyeshwa umunsi w’ikizamini nyuma. Iri tangazo ritanzwe ku nshuro ya kabiri ; abari baratanze amabaruwa yabo mbere si ngombwa ko bongera kohereza andi. Abakeneye ibindi bisobanuro bahamagara kuri telefomi igendanwa nimero 0788613618 mu masaha y`akazi.
Bikorewe Gahara, tariki ya 11/09/2014
MUNYANKINDI Themisticlesse
Perezida wa Koperative TUZAMURANE
UM– USEKE.RW