Digiqole ad

Gicumbi- Abafite ubumuga 600 bacikanywe n’ibarura kuko bahishwe mu ngo

Kuri uyu wa gatanu tariki 12/Nzeri/2014 mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba hateraniye inama y’abafite ubumuga igaragaza imbogamizi bafite kuko  bamwe bacikanywe n’ibarura ryo kubashyira mu byiciro hakurikijwe ubumuga bafite kugira ngo bazavurwe bitewe na benewabo babahishe mu ngo.

Mu nama baganira ku kibazo cy'uko hari abahishwa na benewabo mu ngo bigatuma batabarurwa
Mu nama baganira ku kibazo cy’uko hari abahishwa na benewabo mu ngo bigatuma batabarurwa

Abibasiwe cyane n’iri hezwa ni abafite abana b’uruhu rwera kuko usanga bakunze kubahisha ngo kuko batishimira kubyara abandi nk’abo ndetse n’abana bavukanye uburwayi bwo mu mutwe.

Igikorwa cyo gushyira mu byiciro abafite ubumuga cyateguwe ku rwego rw’igihugu aho buri karere gafite ikipe ishinzwe gushyira mu byiciro, hakurikijwe ubushobozi ngo harebe uko bakomeza gukorerwa ubuvugizi bitewe n’ibibazo bitandukanye baba bafite.

Muri iyi nama umuhuzabikorwa w’abafite ubumuga mu Karere ka Gicumbi Rukerikibaye John yabasobanuriye ko igikorwa cyo kubashyira mu byiciro kizabagirira akamaro kanini kuko bazashyirwa mu byiciro bakavuzwa hakurikijwe ubukana bw’ubumuga bwa buri wese.

Rukerikibaye yabakanguriye  kwitabira kujya mu makoperative ngo barusheho kwiteza imbere binyuze mu nkunga  bahabwa nk’uko bamwe mu bayakoze byabagendekeye nyuma yo guhabwa amazu, ingurube n’ibindi.

Yamaganye cyane imwe mu miryango ikorera abafite ubumuga  ihohoterwa ntibabaruze bityo bakabuzwa amahirwe yo guhabwa services zibagenewe by’umwihariko ndetse n’izireba Abanyarwanda muri rusange.

Karangwa J Bosco ashinzwe amategeko mu Inteko y’inama y’abafite ubumuga ku rwego rw’igihugu yadutangarije ko bibabaje kuba mu ibarura ryakozwe mu Karere ka Gicumbi hagaragaye ko abagera kuri 600 batabashije kubarurwa.

Yashimangiye ko hagomba gukorwa ubuvugizi ku miryango imwe n’imwe yihariye kandi ko hagiye gukorwa igishoboka nabo basigaye bagakorerwa ibarura ndetse hagafatwa n’ingamba ku bavutsa uburenganzira abafite ubumuga bwo kubaruzwa.

Bamwe mu bari mu nama bagaragaje  imbogamizi kuribo zo kugera ahabera ibarura  cyane cyane abaturiye imisozi. Bifuje guhabwa amagare azajya abafasha mu ngendo mu gihe bajya gushaka amaramuko ndetse no kwibaruza.

Ku rwego rw’igihugu ababaruwe kugeza mu mpera z’ukwezi kwa munani bagera kuri 146.143 n’ubwo hakiri uturere tutararangiza kubishyira mu bikorwa nk’uko gahunda yabiteganyije.

Baranenga abahisha abafite ubumuga bw'uruhu rwera kandi nabo ari Abanyarwanda
Baranenga abahisha abafite ubumuga bw’uruhu rwera kandi nabo ari Abanyarwanda
John ubahagarariye mu karere
John Rukerikibaye( ubanza i bumoso) uhagarariye abafite ubumuga muri Gicumbi
Uyu mugabo wibeshejeho agaya cyane abafite ubumuga basabiriza
Uyu mugabo wibeshejeho agaya cyane abafite ubumuga basabiriza

Evence Ngirabatware

UM– USEKE.RW/GICUMBI

0 Comment

  • murakoze cyane kuri iyi nkuru,njye ndi umwe mubaganga bakora iki gikorwa mu karere ka musanze,ariko ndanenga abantu bize kandi bafite ubumuga banga kwibaruza kuko iri ryaba ari ihezwa bo ubwabo bikorera.hari abitiranya ibintu:ngo ntacyo babaye barakize cyangwa se barifashije nyamara iki gikorwa kirareba buri muntu wese ufite ubumuga ubwaribwo bwose nta gahunda y’ubukire n’ubukene ishingirwaho kugira ngo ushirwe mu cyiciro,kandi kuba ufite ubumuga runaka ntibivuga kuba umukene.bibaye ibyo byavuga ko buri wese ufite ubumuga ari umukene kandi sibyo>

  • ibyo bintu n’ubunyamaswa rwose twagakwiye kubirwanya n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze bagakwiye gukora ubukangura mbaga

  • Igikorwa cyo gushyira abafite ubumuga mu byiciro shingiro kirakomeza. Kubera akamaro gifitiye abantu bafite ubumuga, ndasaba abantu bose bacikannywe ko bashyirirwaho gahunda yo kubarurwa mu buryo bwihuse kugirango hatazagira impamvu yamubuza amahirwe yo kubarurwa nk’abandi, bityo bikazatuma yabura amahirwe ashobora kubona nkuko byateganijwe n’amategeko arengera abafite ubumuga. Ibi byakorwa muri Gicumbi ndetse n’ahandi hose mu Turere bishobora kuba byarabaye.

  • No mu karere ka Gicumbi iki gikorwa ntikirarangira,twasabye ko abacikanwe mu mirenge batuyemo biyandikisha,kugira ngo imirenge yose nihetura habeho gusubira inyuma,rero aba bacikanwe mu mirenge ariko simu karere,kuko hazabaho gusubirayo,naba 600 ni akarere kasabye ko biyandikisha ku mirenge yabo,yarangije gukorerwa bo bakibagirana.Murakoze

  • Murakoze kuri iki Gikorwa cyo gushyira mu byiciro abantu bafite ubumuga mutugejejeho; Gusa hari aho iki gikorwa cyagiye gikorwa avec beaucoup des negrigeance aho wasangaga abaganga batita kubantu ngo barebe ubumuga umuntu afite ahubwo wamugera imbera imbere agahita abona ko ntabumuga ufite mutaranavugana. Ugasanga yanze kukwandika kandi ntiyanagusuzumye nibura ngo amenye niba koko ntabumuga ufite cga ubufite. Hamwe bakanga kukubarura ko nta bumuga ufite wajya ahandi bakakubarura. Ikindi nuko mbere yuko barangiza, hakwiya kongera gucaho amatangazo kugirango nabatarabimenye cyangwa bacikanywe bitewe n’imiryango itarabihaye agaciro nabo babarurwe. Kandi iyi miryango ikwiye gushishikarizwa gukora iki gikorwa kuko hari naho usanga badaha abana bafite ubumuga agaciro kandi batanafite ubushobozi kuburyo kubashyira ahagaragara ari ugufasha abana ndetse na leta muri rusange mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bwabo no kubaha icyo amategeko ateganya.

  • Akarere ka Gicumbi ndetse n.aba bantu batanga iyi mibare bayigeze kuri NCPD kgirango hategurwe uburyo bwo kubakorera. Uru rutonde rugomba kuba rugaragaza amazina naho baherereye kugirango hatazagira uwongera gucikanwa. Naho ibi byimibare gusa hari upfa gukubitaho imibare gusa wajya gushaka abantu ukababura. Iki gikorwa gifite akamaro kanini ntihazagira n’umwe ucikanwa.

Comments are closed.

en_USEnglish