Muri za Kaminuza hagombye kubamo n’isomo ry’indangagaciro- Rucagu
Muhanga- Ibi Perezida wa Komisiyo y’itorero ry’igihugu Rucagu Boniface yabivuze ku mugoroba w’uyu wa Gatanu ubwo batangizaga itorero ry’igihugu mu Ishuri rikuru nderabarezi rya Kavumu. Rucagu yasabye ko mu masomo bigisha bagombye kongeraho n’indandangaciro z’umuco nyarwanda.
Rucagu yabanje kugaruka ku mateka yaranze u Rwanda mbere na nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi muri rusange, ndetse no kuri uyu musozi wa Kavumu uherereyemo iri shuri by’umwihariko.
Yavuze ko kuri uyu musozi ariho inama zigisha amacakubiri ziberaga, akavuga ko kuba noneho itorero ry’igihugu mu mashuri makuru ariho ritangiriye bizahindura byinshi.
Yagize ati: “Kuri uyu musozi niho inama za Parmehutu zaberaga, kandi zigishaga amacakubiri, ndetse wasangaga abitwa ngo nibo ntiti z’igihugu araha bateranira, ibyavaga muri zo nama zose zabaga ari zo gucamo ibice abanyarwanda, abarimu bari gutozwa indangagaciro uyu munsi bafite amahirwe.’’
Yasabye abarimu bo muri iyi Kaminuza ko umuco w’indangagaciro za Kinyarwanda, bawugeza mu banyeshuri bigisha kugira ngo bakure bafite uburere bwiza.
Rutayitera Casimir Umuyobozi wungirije muri iri shuri rya Kavumu yavuze ko kuba itorero ryarahozeho ariko rikaza kuvaho kubera amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ari bimwe byatumye habaho amateka mabi yaje no kugeza igihugu muri Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko akavuga ko kuba kandi birimo gutozwa mu barimu, kubyigisha abanyeshuri bizoroha.
Yagize ati: “Dushingiye ku mubare munini w’abarimu n’abandi bakozi muri rusange batojwe mu itorero, twizera neza ko bizagera no ku bandi bantu benshi mu gihugu.’’
Komisiyo y’igihugu y’itorero imaze gutangiza itorero mu mashuri makuru na za Kaminuza zigera kuri 3 . Perezida w’iyi Komisiyo Rucagu avuga ko bateganya kuritangiza no mu zindi kaminuza zitandukanye zo mu gihugu. Abarimu n’abakozi bo mu ishuri rya Kavumu batojwe ibijyanye n’itorero mu gihe cy’iminsi 2 bagera kuri 60.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga
0 Comment
indangagaciro na kirazira nizo zigomba gukurikizwa ngo abana bacu bavuka bazakure bafite umuco kandi ibi nibyo bituma igihugu gitera imbere
asasasas
muzabwire Rucagu ko iryo somo ribaho ryitwa Ethic.
Nizereko iryo somo ritazigisha abantu kumera nka Rucagu.
Rucagu mbona azamera nka cya kirondwe kiguma ku ruhu inka yarariwe kera!!!
Guca umuco wo gutukana mu bayobozi byaba byiza cyane.
Comments are closed.