Digiqole ad

Amabanga atazwi mu Isezerano rya Kera

Intiti zo muri Kaminuza ya Cambridge mu Bwongereza ziri kwiga inyandiko ya kera yiswe Codex Zacynthius zemeza ko ifite icyo izazifasha mu kumenya uko Ivangiri ya Luka yanditswe n’uko Ubukirisitu bwakwirakwiriye muri kariya gace ka Palestine ndetse n’Aziya yose.

Urebye neza usanga kuri uru rupapuro handitse inyandiko ebyiri zidasa
Urebye neza usanga kuri uru rupapuro handitse inyandiko ebyiri zidasa

Iyi codex  yiswe  Zacynthius irimo ibika( paragraphs) byanditswe hejuru y’ibindi( bamwe babyanditse hejuru y’inyandika abandi banditse mbere) ariko ngo nyuma yo kuzakoresha ikoranabuhanga rihanitse zigatandukanya inyandiko za mbere n’izo bongeye hejuru  nyuma, izi ntiti zizeye kuzabasha kumenya uko inyandiko ya mbere yari imeze kandi zisome zimenye neza uko Ivangiri ya Luka yari yanditse.

Kubera ko uyu muzingo wari uteye urujijo mbere, Ikigo cya Bibiliya cy’Abongereza cyitwa British and Foreign Bible Society cyashatse kugurisha iyi nyandiko ku bagiraneza ngo bazayigurishe amafaranga bayafashishe abatishoboye ariko inzu y’ibitabo bya Kaminuza ya Cambridge isaba ko yakigura.

Ubu iyi Kaminuza yateganyije amafaranga miliyoni imwe y’amafaranga akoreshwa I Burayi (Euro)yo kwiga iyi nyandiko.

Dr Rowan Williams wahoze ari Musenyeri Mukuru wa  Canterbury yagize ati: “ Kwiga iyi nyandiko hagamijwe kureba iyabanje n’iyakurikiyeho ndetse n’ibyo zibitse ni umwitozo ushishikaje cyabe  mu rwego rwa gihanga.”

Yongeyeho ko gukoresha ibikoresho bihambaye mu kureba amashusho n’inyuguti(Multi-spectral imaging techniques) bizafasha intiti kubona umwandiko wanditswe mbere y’uwundi.

Kumenya aho uyu mwandiko wandikiwe mbere biragoye cyane. Wiswe Zakynthos kubera ko wavumbuwe mu kirwa cyo mu Bugereki kitwa gutyo.

Inzu y’ibitabo yabashije kurinda uyu muzingo w’agaciro kanini mu bushakashatsi ku bya Bibiliya nyuma yo guhabwa ubufasha bw’Amadolari 811,600 n’Ikigo ndangamurage cyitwa The  National Heritage Memorial Fund (NHMF).

Intumwa zirimo Paul, Timoteyo, Yohani(uyu akaba ariwe mu ntumwa 12 za Yesu wapfuye nyuma y’abandi amaze kwandika Ibyahishuwe na 1Yohani, 2Yohani, 3Yohani) mu ngendo zabo bageze mu Bugereki mu duce turimo Efesso, Tessalonike, n’ahandi bityo rero uyu mwandiko ushobora kuba warandikiwe muri hamwe muri aba.

Iki gitabo cyatoraguwe mu Kinyejana cya 6 nyuma ya Yesu gifite agaciro ka Miliyoni imwe y'amadolari
Iki gitabo cyatoraguwe mu Kinyejana cya 6 nyuma ya Yesu gifite agaciro ka Miliyoni imwe y’amadolari
Iki gitabo gikozwe mu mpu z'inyamaswa kirimo ivanjiri ya Luka 1:1, 11:33
Iki gitabo gikozwe mu mpu z’inyamaswa kirimo ivanjiri ya Luka 1:1, 11:33 mu gihe Ivangili yuzuye ya Luka igizwe n’ibice 24

Mailonline

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Iyi nkuru iranejeje cyane iyaba iki gitabo nakibonaga amaso ku maso uziko kuri cover page hariho umusaraba wa Yesu Kristo. ahari uwakomeza agakora ubushakashatsi kuri iriya cover page wagera ku kumenya ishusho ya Yesu uko yasaga. byaba ari igitangaza.

  • Ariko ubushakashatsi bukorwa ku Mana Nyamana ni ubw’iki?Yezu Kristu ubushakashatsi mwirirwamo bubatesha igihe ni ub’iki?ubu icyo mutarabona n’amaso yanyu ni iki?Imana yaremye Ijuru n’isi,ubutaka,inyanja,inyenyeri,umuntu,…..aho mutarayibona ni hehe?ese stock y’umwuka duhumeka uba hehe kugira ngo mwirirwe musaza imigeri mushaka kumenya iby’Imana yacu!!Ese iyo Obald,Gitwaza,Masasu,…na’abandi bakozi b’Imana basengeye abantu shitani ikagenda,ibimuga bikagenda,indwara zigakira,…muba mushaka gihamya yihe koko?Uwiteka Mana tabara abantu bawe.

Comments are closed.

en_USEnglish