Bralirwa yashyizweho icupa rishya rya Heineken ryiswe ‘’the Cities’’
Bralirwa yishimiye kumenyesha abakunzi b’ibinyobwa byayo ko yasohoye icupa rishya rw’inzoga ya Heineken ryiswe ‘’The Cities’’.
Nyuma yo gusohora iri cupa rya Heineken hazakurikiraho ibikorwa byo kuzenguruka ahantu hatandukanye abakunzi b’iyi nzoga basobanurirwa isano riri hagati y’uburyohe bwayo n’izina Cities( imijyi).
Ubu Bralirwa irashishikariza abakunzi ba Heineken gutangira kujya kureba iryo cupa mu Mujyi wa Kigali bakanywaho bakumva uburyohe bwa Heineken mu icupa rishya.
Iri cupa rishya ryageze hanze muri uku Kwezi k’Ukwakira kandi rizahita risimbura andi yari asanzwe akoreshwa yari afite santilitiro 33. Igiciro cya Heineken cyo kizaguma ari cya kindi, ntikizahinduka.
Iri cupa ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko Heineken ifite ubushake bwo guha abakiliya bayo ibintu bifite ubuziranenge kandi bijyanye no guhanga udushya.
Aya macupa ariho amafoto y’Imijyi ikunzwe ku Isi kandi buri wose muri yo ufite amateka yihariye. Iyi mijyi ni Amsterdam, Berlin, London, New York, Rio de Janerio na Shangai.
Murwoherwe na Heineken iri mu icupa rishya.
UM– USEKE.RW