U Rwanda, Uganda na Kenya bagiye kubaka umuyoboro wa essence wa 784 km
Ibihugu bya Kenya, Uganda n’u Rwanda byemeje gutangira kubaka vuba aha umuyoboro utwara ibikomoka kuri petelori ufite uburebure bwa kilometoro 784 uzaturuka Eldoret ukagera i Kigali kandi ukazajya wifashishwa mu kugaburira ibihugu bya Tanzania, Sudani y’epfo, DRC, n’u Burundi.
Itsinda rigizwe n’impuguke zo muri aka karere zemeza ku uyu muyoboro uzaturuka Eldoret ugaca i Kampala ugana i Kigali. Numara kuzura uzagaburira ibihugu duturanye bya DRC, Tanzania, u Buruni, na Sudani y’epfo.
Mur iki gihe, ibikomoka kuri petelori bigera muri ibi bihugu bizanywe n’amakamyo manini, bikahagera bitinze kubera urugendo rurerure n’inzitizi zijyanye no guhagarara kw’amakamyo apimwa uburemere cyangwa anywa essence.
Ubu umuyoboro uhari uhuza Mombasa na Eldoret gusa kandi iyi yombi ni imijyi ya Kenya. Umwe mu bagize iri tsinda yagize ati: “ Uyu muyoboro mushya uzatuma wari usanzwe Eldoret waguka ugere no bindi bice bya EAC. Ubu uyu muyoboro uri kubakwa na Kenya Pipeline Company,”
Bivugwa ko uyu mushinga ugabanyijemo ibice bibiri: Umuyoboro wa mbere uzahera Eldoret ugere i Kampala ufite ibirometero 350km naho undi uzahera Kampala ugere I Kigali ufite ibirometero.
I Kigali na Mbarara hazubakwa kandi za stations zizaba zirimo ibyuma bizamura essence(pipeline pumps) muri uwo muyoboro.
Nta giciro nyacyo cyatangajwe ariko urebye uko igiciro cy’umuyoboro hagati ya Eldoret na Kampala gihagaze(miliyari 26,5 z’Amadolari y’Amerika) bitanga isura ko uyu mushinga uzaba uhenze cyane.
The Business Daily
UM– USEKE.RW
0 Comment
uyu mushinga w’zi mpombo za petroli uzahundura byinshi ku buzima bw’abanyarwanda kuko ibyakenerwaga bigatinda bubu bigiye kuzajya bibonekera ku gihe. ahi iyubakwa ryawo ryihutishwe
Safi sana!
ngaho rero ntureba abantu b’abagabo ibyo basezeranyije abaturage barabikora rwose aba ba president bacu ni intangarugero , mureke kikwete uhugiye mu kwirukana abaturage abita abanyamahanga ubundi akajya gushyigikira FDLR gusa ibyo se bizamarira iki aba tanzaniya ???? ngaho mumbwire koko?? abandi bari gukorera ibihugu byabo ibikorwa by’ intashyikirwa we araho tuuuuuu!!!! ngo aba ni abanyarwanda , aba ni abarundi !!!!
Genda RPF ureba kure cyaaaaaneeee!
Dore iterambere rifite icyerekezo.
Mzee Kijyana wacu ararwubatse ararudanangiye bose babireba.
Ntituzemera na gato abadutobera bashaka gusenya ibyo tumaze kwiyubakira.
Imana ikomeze irinde u Rwanda n’Abanyarwanda.
Baduhe n’umuhanda wa gali ya moshi ubundi ibicuruzwa bigere mukarere ku bwinshi.
Igikorwa cyiza cyane.
iterambere tugomba kurigeraho ku buryo bwihuse kuko ubusghake burahari ndetse nubuyobozi bwiza burahari.
Birandenze bitavugwa!!!!!urwanda rugiye kuba Singapour ya E.A.C !!!
birandenze peer.
nturora?
abishyize hamwe nta kibananira.
umuhanda was gari ya mochi nawo bawitege uzaza.
gusa njye ndibaza nibaaa all shabab…nta kuntu zitazarota kwangiza….
gusa ariko ntabwo a anti babura Kumesa no kwanika NGO nuko bari my bihe by’imvura!
ngaho retro aba back raisi nibishyire hamwe babwire isi ngo :”yes we can.”
Comments are closed.