Digiqole ad

Ubufatanye ni ngombwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina – Kanakuze

Mu nama yabereye kuri Hotel Classic ejo kuwa gatatu, Ikigo giharanira uburenganzira bw’abagore Pro-Femmes Twese Hamwe cyagaragaje ubushakashatsi cyakoze mu gihugu hose gisanga ko kugeza ubu hari services z’ubuvuzi zidahabwa abakobwa cyangwa abagore bafatwa ku ngufu kubera ubufatanye butagenda neza hagati y’inzego zirebwa n’iki kibazo.

Kanakuze Jeanne D'Arc Umuyobozi wa Pro-Femme Twese Hamwe
Kanakuze Jeanne D’Arc Umuyobozi wa Pro-Femme Twese Hamwe

Mu bibazo babonye harimo no gutinda kugeza abana bafashwe ku ngufu kwa muganga bakagerayo batinze ibimenyetso nshingirwaho bapima byagabanyutse cyangwa ari ntabyo, hakaba kandi n’ikibazo kijyanye no gutinda kubona umunyamategeko wunganira mu nkiko uwafashwe n’ibindi.

Mu kiganiro yagiranye na UM– USEKE,  Kanakuze Jeanne D’Arc, umuyobozi wa Pro-Femmes Twese hamwe, yavuze ko bakora buriya bushakashatsi bari bagamije kugira ngo berebe ko serivisi zitangwa n’inzego zitandukanye  ku kibazo cy’ihohoterwa gishingiye ku gitsina zitangwa neza kandi barebe niba abaturage bazi kandi bagana Isange One Stop centers

Yagize ati: “Mu bushakashatsi twakoze twasanze Abanyarwanda bahabwa serivisi zo kwa Muganga, serivisi zo  kuri Polisi, bose bazi Isange One Stop Center, ndetse  baranazisanga, muri make bazi naho bagomba kujya.  Ikibazo ni uko uburyo mu gutanga izo service butaranozwa  kugira ngo umuntu agende yishimye.”

Kanakuze Jeanne D’arc  asanga imwe mu mpamvu zitera iki kibazo ari umubare muke w’abaganga kandi abagenerwa bikorwa bo bakaba benshi.

Asaba ko abaganga, abapolisi, n’abashinjacyaha bakombye gukorana mu rwego rwo gufasha abahohotewe kwivuza no guhabwa ubutabera.

Mukasine Caroline ukora muri Minisiteri y’ubuzima mu ishami rishinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi akaba ashinzwe serivisi zihabwa abantu bahuye  n’ikibazo cy’ihohoterwa mu mavuriro ya Leta yavuze ko mu Rwanda hari Isange One stop centers  zigera ku 9 zubatswe  ku nkunga y’Ambasade  y’Abaholandi ndetse na  Banki y’isi.

Mu myanzuro y’inama, hagarutswe ku ngingo y’uko hagomba gucika umuco wo guhishira ko umuntu runaka yafashwe ku ngufu ngo atazabura umugabo. Ibi ngo bigomba kuvaho, abantu bakavuga ibyababayeho kugira ngo bavurwe kandi biyakire, ubuzima bukomeze.

Mu nama n'abagize Pro-Femmes Twese Hamwe
Mu nama n’abagize Pro-Femmes Twese Hamwe
Umwe mu bakoze ubushakashatsi asobanura uko bwakozwe
Umwe mu bakoze ubushakashatsi asobanura uko bwakozwe

Daddy SADIKI RUBANGURA

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • twese duhagurukiye rimwe tukumva ko ikibazo ari icya buri muntu, umwe agafata umwana wese nkuwe igihe umuntu ahantu ashobora kuza guhura nacyo ukamufasha , wabona mugenzi wawe afitanye ibibazo ni umufasha we , ukagerageza kubunga dore ko naho usanga nabo bahohoterana bishingiye kubitsina,

  • TURASHIMIRA UMUYOBOZI WA PRO-FEMMES (KANAKUZE JD ARC) URUHARE NUMURAVA AGARAGAZA MU GUHARANIRA UBURENGANZIRA BWABAGORE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish