Digiqole ad

Uganda yasabwe kwakira abarangije igihano muri ICTR

Urukiko mpuzamahanga  rwashyiriweho kuburanisha abakekwaho gukora Genocide yakorewe Abatutsi ruri Arusha muri Tanzania rurusaba igihugu cya Uganda kuzaha uburenganzira abagizwe abere cyangwa bujuje ibihano byabo ngo kuko bumva bazatazabona umutekano nibagaruka mu Rwanda.

Umuvuguzi wa ICTR, Bocar Sy   yabwiye abanyamakuru ko ruriya rukiko ruri kuganira Uganda ngo izemerere abagizwe abere cyangwa abajuje igihano cyabo muri  gereza za ICTR kuza kuba muri Uganda.

Bocar yavuze ko hari abantu barindwi bagizwe abere n’abandi batatu barangije igihano cyabo ariko bagicumbikiwe mu mazu arinzwe muri Arusha kubera ko batinya kugaruka mu Rwanda ngo kuko bagirwa nabi.

Mu kigo cy’itangazamakuru cya Uganda(Uganda Media Centre) Sy  yagize ati: “Inama y’Umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro ku Isi yasabye ibihugu biwugize gufasha ICTR, bigacumbikira aba bantu. Kuba Uganda iri muri ibi bihugu biduha icyizere ko izemera ibyo tuyisaba, ikakira aba banyarwanda.” 

Umuvugizi wa Leta ya Uganda Ofwono Opondo yavuze ko igihugu cye gishobora kubyemera ariko kikabanza kubuganiraho n’u Rwanda na UN.

Uru rukiko ruherutse kuburanisha urubanza rwa nyuma muri Ukuboza, 2012 mu  manza zikomeye zikomeye zireba abari abayobozi bakuru muri Leta yakoze Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994.

Nyuma yo gufunga imiryango, uru rukiko ruzasimburwa n’Urwego ruzaba rushinzwe kureba uko abarangije ibihano byabo bakoherezwa mu bihugu bifuje cyangwa byemeye kubakira.

Uru rwego kandi ruzareba ukuntu abantu icyenda bagikurikiranywe batabwa muri yombi ku bufatanye na Interpol.

Mu mwaka 20 ishize, ICTR  yafashe abantu 93 iburanisha 83 gusa. Biteganyijwe ko uru rukiko ruzasoza imirimo yarwo mu mpera z’uyu mwaka.

Sy yavuze ko ICTR iri kuganira n’ibihugu biri muri UNSC byifuza kuzakira abagizwe abere n’abandi bakatiwe nk’uko igihugu cya Mali cyakiriye uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda.

The New Vision

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • bazabanze bashishoze mbere yo kubemerera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish