U Rwanda rugiye kuzajya rugurisha ibikomoka kuri Petelori rwaranguye
Leta y’u Rwanda irateganya kuzajya igurisha ibikomoka kuri Petelori yaranguye(re-exportation) mu rwego rwo kungera umubare w’amafaranga aturuka mu kohereza ibintu hanze no gutuma mu gihugu imbere hatabura ibikomoka kuri Petelori bihagije .
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Robert Opirah yabwiye The New Times ko u Rwanda rwamaze kuganira n’abahanga mu bwubatsi bazubaka ikigega kinini cyane kizabikwamo litiro miliyoni 150 za lisansi mbere y’uko igurishwa mu bihugu bituranye narwo.
Opirah yavuze ko ibi bizafasha mu gutuma igihugu kibika ibikomoka kuri petelori bihagije kandi bitume kibasha kuzabigurisha hanze mu bihugu nk’u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bityo kinjize amadevize.
Yagize ati: “Turi gushaka itsinda ry’abubatsi bazubaka ikigega cyo kubikamo litiro miliyoni 150 z’ibikomoka kuri petelori kandi zirahagije haba ku gihugu ndetse bikazadufasha no kugurisha hanze.”
Yavuze ko hateganywa kuzubakwa ibindi bigega bibiri by’ibigo Oil Com na SP bifite ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni 40 hirya no hino kandi ngo uyu mushinga uzaba watangiye gukora mu mpera z’uyu mwaka.
Ikigo Oil Com ngo ubu kiri kubaka ikigega gifite ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni 20 mu Gatsata naho SP yo iri kubaka ikindi kigega i Kabuga gifite ubushobozi bo kubika miliyoni 22 za essence.
Opirah yagize ati: “Ubushobozi dufite bwo kubika ibikomoka kuri Petelori buzaba bwariyongereye mu myaka itanu iri imbere ku buryo tuzaba tubasha kubika miliyoni 200 z’ibikomoka kuri Petelori.”
Yatangaje ko hari ibindi bigo biri kubaka ibigega, muri ibyo bigo harimo Abbarci Petroleum Marketing Company, ORYX Petroleum, PROTEK na Mount Meru Petroleum.
President w’Ishyirahamwe ry’abatumiza hanze bakanagurisha ibikomoka kuri Petelori ryitwa Rwanda Fuel Importers Association, Victory Nduwumwami asanga kugira ibikomoka kuri Petelori bihagije aribyo bizatuma ubukungu bw’igihugu budahungabana kandi bukihuta.
Yagize ati: “ Kubaka ibigega bihagaije bya essence bizatuma tudahendwa n’izamuka ry’ibiciro biterwa n’igabanyuka ryayo ku rwego rw’Isi cyane cyane mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati.”
Imibare yerekana ko kubera izamuka ry’ubukungu, gukoresha ibikomoka kuri Petelori byazamutse biva kuri 32 bikagera kuri 48 ku ijana .
Buri munsi litiro miliyoni 30 za essence zishyirwa mu bigega bitandukaye byo mu Mujyi wa Kigali birimo Gatsata, Kabuye, Rwabuye( mu Ntara y’Amajyepfo) ndetse no ku Kibuga cy’indege I Kanombe.
UM– USEKE.RW
0 Comment
Good idea. Mushyire imbaraga muri wa muyoboro uzana ibikomoka kuri Petrole kugira bizabe bihendutse tubone inyungu nyishi.