Kigali: Abaturage barinubira umwanda uba mu bwiherero rusange
Kuva mu myaka yashize, mu Mujyi wa Kigali hagiye havugwa kugira ubwiherero rusange buke kandi bufite isuku nke. Nanubu haracyari ahantu hamwe na hamwe havugwa umwanda mu bwiherero rusange cyane cyane ahantu hategerwa amamodoka mu Mujyi wa Kigali.
Uretse uyu mwanda, abagenzi binubira kandi ubuke bw’ubwiherero buba ahantu bategera imodoka hazwi ku izina rya Gare. Hari n’abagenzi basanga byaba byiza ahantu hose bategera imodoka hashyizwe ubwiherero kuko byafasha mu kugabanya ubwinshi bw’abagenzi bagera muri za Gare bagashakira rimwe kujya ku bwiherero.
Batanga urugero ku byapa by’imodoka birimo icyo kuri Statistique , Gereza, Eto n’ahandi, bagasanga hashyizwe ubwiherero byafasha abagenzi benshi.
Aba bagenzi batembera muri uyu mujyi babwiye UM– USEKE ko bibasaba gutega moto cyangwa bakareka ibyo barimo bagafata undi mwanya n’urugendo rwo kujya gushaka ubwiherero.
Bakomeza bavuga ko mu Mujyi habayo ubwiherero rusange bubiri gusa: uburi ku nyubako ndende ya Kigali city town n’ubundi buri impande ya Rond Point nini ari nabwo buzwi n’abantu benshi.
Bamwe muribo bagize: “Niba ubuyobozi bw’umujyi bunaniwe kubikora nibashyireho ba rwiyemezamirimo babe aribo babikora kuko biragoye kumva ukuntu tuzakenera ubwiherero tukabubura kandi bivugwa ko uyu Mujyi wacu uri gutera imbere muri byose!”
Ahandi havugwa ikibazo cy’ubwiherero buke ni mu nzu z’ubucuruzi. Ba nyiri amazu bavuga ko banze kubaka ubwiherero bunini kandi bukwiriye batarabona igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.
Fidel Ndayisaba umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yabwiye UM– USEKE ko kubaka ubwiherero buri bwonyine nk’uko abaturage babishaka bidashoboka.
Mayor w’Umujyi wa Kigali yemeza ko muri uyu Mujyi harimo ubwiherero buhagije kandi ko gahunda yo kubaka ubundi igikomeje.
Yagize ati “ Ubundi nibaza ko umuntu aba yaje mu mujyi afite ahantu runaka agiye kandi hose nziko hari ubwiherero. Sinzi rero icyo abantu bita ubwiherero rusange kuko ubwiherero burahari kandi bwinshi uhereye kuri CHUK, BK, mu isoko rya Nyarugenge, Kigali city town, UTC n’ahandi henshi burahari kandi urebye inyubako zose zifite ibikorwa hano muri uyu mugi wasanga zose zifite ubwiherero rusange.’’
Kuri Mayor Ndayisaba ngo ntibishoboka ko mu Mujyi hose hubakwa ubwiherero kuko ngo nabyo byazatera umwanda ugasanga icyari kigamijwe(aricyo isuku) ntikigezweho.
Fidele Ndayisaba avuga ko kuba hari amazu mashya ari kubakwa kandi akaba afite ahagenewe ubwiherero muri za plan zayo, bizongera umubare w’ubwari buhari.
Ati “Aho butari naho nibitegereza neza barahabona ibikorwa birimo amazu kandi ayo mazu nayo azaba afite ubwiherero rusange, ariko icyo gushyiraho utuzu turi twonyine cyo ntabwo gishoboka”
Yashoje asaba abafite amazu y’ubucuruzi batarubaka ubwiherero kubwubaka vuba batitwaje ko nta gishushanyo mbonera bafite.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ariko njyewe umuti wicyo cyibazo sukubaka imisarani rusange hanze nukuri njye mba usa ariko ntabwo ahantu hakorerwa ibikorwa byubucuruzi bashobora kwanga guha umuntu aho kwirwanaho kuko bahamwimye ukamurega yabihanirwa cyane rwose rero nobabwire abafite anaresitora butubari bareke abantu bahye bisayidira ntamboganizi