52% by'ingengo y'imali ya 2014/2015 azaba ari imisoro y’abanyarwanda
Mu muhango wo kwizihiza ku nshuro ya 13 umunsi w’abasora wabereye mu Karere ka Kayonza kuri uyu wa gatandatu tariki 6 Nzeri 2014, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Gatete Claver yatangaje ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka amafaranga miliyari 906,5 azava mu misoro yatanzwe n’abasora. Yashimiye kandi imikorere y’Ikigo gishinzwe gukusanya imisoro n’amahoro, aho uyu munsi byatangajwe ko ari ibyo kwishimira ko igice kingana na 52% by’ingengo y’imali y’umwaka wa 2014/2015 azaba agizwe n’imisoro y’abanyarwanda.
Kuri uyu munsi wizihizwaga ku nshuro ya 13 mu Rwanda, ibihugu bya Togo, Kenya, Burundi ni bimwe mu bihugu byaje kwifatanya n’u Rwanda mu kwizihiza uyu munsi.
Amb. Gatete Claver yavuze ko Abanyarwanda bamaze kumva akamaro k’imisoro kuko ubu abacuruzi n’abanyarwanda muri rusange babonye ko gutanga imisoro ku guhe kandi neza aribwo uburyo burambye bwo kuzamura iterambere.
Yagize ati “Uruhare rw’imisoro mu ngengo y’imari 2014-2015 ruzagera kuri miliyari 1.700.53.03, ariko muri aya mafaranga ava mu gihugu imbere angana na miliyari 1 000 zirengea ni ukuvuga 52%”.
Amb. Gatete Claver yakomeje avuga ko mu 1995 amafaranga yavuye ku musoro igihugu cyose yari miliyari 11,7 bivuze ko Intara y’Iburasirazuba yonyine amafaranga itanga ubu aruta ayatangwaga icyo gihe mu gihugu cyose kuko ubu Intara y’Iburasirazuba itangaimisoro igera kuri Miliyari 13 na miliyoni magana atanu n’imisago.
Kuba uruhare rw’imisoro itangwa n’abasora rwaravuye kuri milyari 11,7 rukagera kuri miliyari 906,5 mu gihe cy’imyaka 19 ngo bigaragaza ubufatanye n’imikoranire myiza hagari y’abasoresha n’abasora nk’uko byagarutsweho na Minisitiri Gatete.
Yongeyeho ati: “Ikigaragara ni uko Abanyarwanda bongereye ubwizigame bwabo bigatuma inguzanyo za Banki zitanga ziyongera inshuro 28.”
Min Gatete yavuze ko ibi byafashije inzego z’uburezi, ubuvuzi, ubwisungane mu kwivuza, kubaka ibikorwa remezo n’ibindi bikorwa bifitiye igihugu akamaro.
Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yashimiye abasora buzuza neza inshingano zabo iyi basora ku gihe kandi nta buriganya. Yibukije ko imisoro itangwa hagamijwe kuzamura ubukungu bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.
Yasabye ubufatanye mu kurwanya abayinyereza ndetse no kurwanya abarya Ruswa.
Umwe mu basoreshwa witwa Ntashamaje Hawa yabwiye Umuseke ko umunsi w’Umusoreshwa kuri we umwumvisha agaciro ko gutanga imisoro no kumenya neza icyo amariye igihugu cye iyo abona hubakwa amashuri, ibitaro, imihanda, amazi n’amashanyarazi n’ibindi byiza bigera ku baturage .
Yasabye bagenzi be kwirinda gutinda kwishyura imisoro ku gihe cyangwa ngo bayihunge.
Abasora bo mu Ntara y’Iburasirazuba bashimiwe mu gutanga imisoro kuko nk’uko imibare iri hasi ibigaragaza, iyi Ntara yagiye igera ku mihigo yayo mu gusora ku gihe kandi neza:
Kuva mu mwaka wa 2009/2010, kugeza uyu munsi intego bihaye bagiye babigeraho ndetse kenshi banayirenzayirenza. Urugero:
-2009/2010 – Habonetse Miliyari 7.699.236.647 bavuye kuri 6.957.410.520 (110.6%) zari zabonetse mu mwaka w’ingengo y’imari wabanje,
-2010/2011 -Haboneka Miliyari 9.913.427.222 bavuye kuri 9.431.180.697,
-2011/2012 – Habonetse Miliyari 11.089.021.068 bavuye kuri 10.496.432.256,
-2012/2013 – Habonetse 13.582.857.272/ bavuye kuri 12.166.121.402,
Photos/DS RUBANGURA/UM– USEKE
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
0 Comment
ikigaragara nuko abanyarwanda bamaze kumenya akamaro ko gusora kandi urabona uko iminsi igenda imisoro irimo iragenda itera imbere arinabyo bifasha igihugu cyacu gutera imbere.
Abayafite nibagebayatanga
Abaturage turashize.
ubushoboza turabufite bwo kuzamura ubukungu bw’igihugu cyacu kandi n’abayobozi beza turabafite igisigaye ni ukumva ibyo batubwira maze tukabikurikiza
dutange imisoro uko bikwiye twiyubakire igihugu cyacu, igihugu ni icyacu abanyarwanda kandi ntawundi uzakitwubakira uko tugishaka, ni nako kwihesha agaciro uko bikwiye , ni ko kwigira kwanyako, erega kandi iyo misoro dutanga nitwe igarukira ikagirira akamaro ayo mavuriro iyo mihanda , nibindi bikorwa byiza bikorera mugihugu hari abandi bikorwa Atari twe abanyarwanda ?