Jacob Zuma yafashwe amajwi yerekana ko yariye Ruswa
Uhagarariye abatavuga rumwe na Leta y’Africa y’Epfo Madamu Helen Zille yatangarije BBC ko bafite amajwi yafashwe mu ibanga yerekana uruhare Perezida Jacob Zuma yagize mu kurya ruswa y’amafaranga menshi yahabwaga n’abo yagurishagaho intwaro.
Ubwo iki kirego cyagezwaga mu rukiko muri 2009, abacamanza basanze nta shingiro gifite, bavuga ko abarega Perezida Zuma bamubeshyera bagamije kumuharabika n’ubucabiranya bwa Politiki.
Helen Zille we yameza ko ubwo ubu afite ariya majwi nyuma yo kuyatsindira akayahabwa n’Urukiko rwari rwanze kuyamuha mbere, ubu ngo agomba kuzamura ikirego kandi akerekana ko abacamanza baciye urubanza rubogamye batabanje gufata umwanya wo kureba ibihamya byatanzwe n’impande zombi.
Ubwo Zuma yashinjwaga ibi, yabihakanye yeruye ko ntaho ahuriye nabyo bavuga, yemeza ko ari amayeli yahimbwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe batifuzaga ko yakongera kwiyamamariza kuyobora Africa y’epfo.
Perezida Zuma avuga ko niba ayo majwi afitwe n’abatavuga rumwe n’ishyaka rye ANC nta kibazo bimuteye, bashobora kuzamura ikirego cyabo.
Zille yajyanye ariya majwi ku Rukiko rukuru i Pretoria mu gikapu kirimo ‘copies’ kuri ‘memory card’.
Yabwiye abayoboke b’ishyaka rye ko urwego Demokarasi y’Africa y’epfo igezeho ruzagaragarira ku kuntu ubutabera buzaha agaciro ziriye ariya majwi rugahana abagize uruhare bose muri biriya bikorwa bya Ruswa y’amamiliyari menshi y’amadolari ya USA.
Yagize ati: “ Nta muntu n’umwe uba hejuru y’amategeko.”
Mme Zille avuga ko maneko za Africa y’epfo zumvirije ibiganiro Zuma yagiranaga n’abantu runaka baganira ku biciro no kwishyura intwaro.
Itsinda rishizwe kurwanya Ruswa ryitwa ‘the Scorpion’s niryo ryakoze ririya perereza kuri President Zuma.
Rimaze kubona ibihamya byose, ryashyikirije ibi biganiro umushinjacyaha mukuru Mokotedi Mpshe we yanga kubyakira akavuga ko ari ibihimbano byakozwe n’abarwanya Zuma bagamije kumubuza gutsinda amatora muri 2009.
Muri uwo mwaka(2009), ishyaka ANC ryatinze amatora, bituma Zuma abona uburyo bwo kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu kandi aza no kuyatsinda. Ubu ishyaka ANC niryo rifite ubwiganze mu Nteko Ishinga amategeko y’Africa y’epfo.
Incamake y’uko ikibazo cya Zuma giteye:
1999: Africa y’Epfo yatangaje ko igiye kugura intwaro nyinshi kandi zikomeye zifite agaciro ka Miliyari 30 z’ama-rand, ni ukuvuga Miliyari 2,5 z’Amadolari y’Amerika. Icyo gihe Zuma niwe wari wungirije uwayoboraga ANC,
2005: Zuma yirukanywe kuri uyu mwanya yo gukurikiranwa k’umujyanama we mu bukungu witwaga Schabir Shaik azira ruswa ijyanye na ziriya ntwaro. Icyo gihe Zuma yatangiye guhangana na Thabo Mbeki ashaka kuzamusimbura ku butegetsi,
2006: Ibirego bya Ruswa kuri we byabaye bihagaritswe,
2007:Zuma yatorewe kuba Umukuru wa ANC, ibirego birongera birazamurwa,
6 Mata 2009: Abashinjacyaha banze kwakira ibirego kuri Zuma bavuga ko ariya majwi yakozwe hagamijwe gutesha agaciro no kubuza umukuru w’igihugu kuziyamamariza indi Manda,
22 Mata 2009: ANC yatsinze amatora bituma Zuma akomeza kuyibera Umuyobozi mukuru,
2013: Komisiyo yo kwiga ku ruhare rwa Zuma muri biriya bikorwa bya Ruswa yarongeye itangira ibikorwa byayo,
Muri Gicurasi 2014: Zuma yongeye gutorerwa kuyobora Africa y’epfo.
Source: BBC
UM– USEKE.RW
0 Comment
Now that’s democracy ureke ibindi tujya tubona. Iyo inkiko zitigenga nta n impamvu yo kuva ko ufite democracy mu gihugu.
kura demokarasi aho sha ntuzi ibyo uvuga barakubwira ko inkiko zagiye zihagarika imanza ze nawe ngo nyeshu nyeshu
ibise ngo biramufasha iki?jacob oye
@ Aline
Ubwo bwigenge se ububonye he mu gihe umushinjacyaha bivugwa ko yanze kwakira ibimenyetso byibura ngo abisuzume arebe niba nta shingiro bifite? Ni iki se kikubwira ko ubu bizahabwa agaciro?
Byongeye kandi nta n’ubwo democracy yapimirwa gusa ku gipimo ubutabera bwigengaho!
Ayo majwi uvuga ahubwo niyo yifashishijwe kugirango ubushinjacyaha bureke gukurikirana Zuma. Helen zille yaburanaga ashaka kugira ngo ayaboneho access nabo bumve koko ko Zuma yarenganaga cyangwa ubushinjacyaha bwabikoze nkana. Ikindi btabwo ari amajwi ya Zuma, ahubwo ni ayinzego z’iperereza n,ubushinjacyaha bwariho mbere igihe investigations zakorwaga.
Dutangire tumugendeho kuko ejo bundi bazasohora manda zishobora kudureribibazo. bityo tuzabiheraho tuzitesha agaciro.
Comments are closed.